Mu karere ka Ngororero, umunsi w’umurimo wizihirijwe hirya no hino mu bigo bitandukanye aho waranzwe no guhabwa ibiganiro birebana n’umurimo ndetse n’amateka y’uyu munsi.

 Rwanda Ngororero kwizihiza umunsi w’umurimo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero bwana NIRAMIRE NKUSI akaba yabwiye abari bateraniye kukicaro cy’akarere ka ngororero ko abazajya bitwara neza ari ku kazi kabo cyangwa mu guhanga umurimo bazajya bagenerwa ishimwe uko umwaka utashye.

Kimwe n’abandi bakozi, NIRAMIRE akaba yishimiye uko urwego rw’umurimo rugenda ruterimbere mu Rwanda ariko anagaya abakoresha bamwe na bamwe bakica nkana amategeko agenga umurimo kimwe n’abakozi bakora akazi kabo batagashyizeho umutima ahubwo bacungana n’uko ukwezi gushira ngo bahembwe gusa.

 

Umuyobozi w’umurimo muri kano karere bwana BARIGORA Evariste ari nawe watanze ikiganiro ku mateka yuyumunsi kwisi, akaba yasabye ubuyobozi bw’akarere korohereza abakozi kugirango bakore akazi kabo neza, nko kubona aho gukorera heza ndetse n’ibikoresho bikwiye. Yanavuze kandi ko abakozi bakwiye kujya bahabwa amahugurwa n’ingendoshuli kugirango bunguke ubundi bumenyi bwabafasha kurangiza neza inshingano zabo, ndetse no gushyigikirwa muzindi gahunda zibafasha kubaho neza nka siporo, kuba mu makoperative n’ibindi.

Uyu muyobozi kandi yanaboneyeho gutangaza amazina yabatoranyirijwe kuba barahanze umurimo cyane cyane ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dutezimbere umurimo dushyigikira abafite ibitekerezo byo guhanga umurimo”, aribo enterprise irengera ibidukikije iri mu murenge wa Kabaya yitwa ECOPEN /ITUZE ikaba ari iy’umugore witwa BAMURANGE Collette, ndetse na koperative y’urubyiruko rwo mu murenge wa Muhororo yitwa ABAHUJE ikaba idoda imyenda, buri imwe ikazahabwa amafaranga 200.000frw hamwe n’icyemezo cy’ishimwe (certificate).

Uyu munsi watangijwe n’umukino w’intoki volleyball wahuje abakozi bakora ku karere ka Ngororero ndetse n’abasirikare bahakoreramaze ikipe y’abakozi b’akarere yari iyobowe n’umuyobozi wako bwana RUBONEZA Gedeon itsinda iy’abasirikare ama seti atatu kubusa.


 

Share Button