Mugihe umukino wa billard wari umenyerewe nk’umukino usanzwe ,hari aho ukoreshwa mu gukina basheta amafaranga bakayakinira .

Mu guha uyu mukino inyito y’urusimbi rwa kizungu byatewe nuko benshi bamenye uyu mukino bakabona bakinira amafaranga bityo bakaba babona ntaho bitandukaniye n’urusimbi keretse kuba bimwe ari ibya Kinyarwanda ibindi bikaba ibya kizungu.

Kubera uku gukinira amafaranga  byabaye umuco kubakinnyi b’ uyu mukino hari bamwe bagirango kubera ko uyu mukino ari uwakizungu gukinira amafaranga biremewe ntakosa ririmo.

Kubw’amahirwe  umusore w’imyaka 23, utuye mu karere ka Ngoma  ubwo twamusangaga hamwe mu hakinirwa uyu mukino kuri uyu wa 2/05/2012 yatangaje ko we abona gukinira amafaranga basheta bitanu umwe abirya undi asheta andi ntaho bitaniye no gukina urusimbi. Kubw’uyu musore we abona niba uyu mukino utitondewe ngo abayobozi babe hafi ushobora kuzahinduka nk’urusimbi rwa kizungu.

Ubwo yasobanuraga ububi bwo gukinira amafaranga ndetse akanavuga ko we billard yamuvuye kunzoka yagize ati” Umva nkubwire n’umuntu ukunda ntuzamubwire kujya kwiga umukino wa billard,ruriya ni urusimbi rwose.Umuntu ajyana ibihumbi ijana bigashira.gusa ukinwa n’abifite kuko ntawusheta hasi ya bitanu”

Undi musore witwa Karekezi nawe avuga ko Billard bayikina mu buryo bwo gusheta no kuryana amafaranga. Yemeza ko ibyo bintu biba hafi ya hose aho yabonye bayikinira mukarere ka Ngoma. Gusa avuga ko atazi ahandi  mu tundi turere cyangwa ku isi uko bigenda niba bakinira  amafaranga.

Ubwo twavuganaga n’umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko sport n’umuco Rutagenwa Jean Bosco yatubwiye ko   ayo makuru ntayo yari azi. Yongeraho ko niba koko bakinira amafaranga bagasheta umwe ayarya undi gutyo gutyo,ibyo bitemewe byaba binyuranije n’intego z’uyu mukino bityo ko bagiye kugenzura ko umuntu wese wafatirwa muri iki gikorwa yazahanwa kuko ibyo byateza umutekano muke gukinira amafaranga.

Rutagengwa avuga ko ariko abantu badakwiye kwitiranya kugura umukino ngo mukine no kuba mwakinira amafaranga hagati yanyu nk’urusimbi.

Umukino wa Billard ukunda kugaragara ahantu hari utubari,cyangwa ahandi hantu haba imikino.Uyu mukino nturamara igihe kinini mu Rwanda.

Jean Claude Gakwaya

Share Button