A A
RSS

Rwanda : Mukura ngo yiteguye guhangana na APR

Thu, May 3, 2012

Football


Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport buratangaza ko intego yabo ikiri ukwegukana igikombe cya shampiyona, bitashoboka bagatwara umwanya wa kabiri. Ibyo rero ngo bazabigeraho babanje gutsinda APR FC bafitanye umukino tariki 2/5/2012 kuri stade Kamena I Huye.

 

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura Olivier Mulindahabi mbere y’uko uyu mukino w’ikirarane ukinwa, yadutangarije ko ikipe yose imeze neza ndetse akaba ari nta mukinnyi urwaye.

 

Ikibazo bafite muri Mukura kugeza ubu ni icy’abakinnyi babiri bayo bakomeye bataza kugaragara muri uyu mukino. Abo ni Emmanuel Sebanani ‘Crespo’ ubu uri mu ikipe y’igihugu irimo gutegura umukino izakina na Namibia

Tariki 5/5/2012, na Arafat Serugendo ufite amakarita abiri y’umuhondo akaba atemerewe gukina uwo mukino.

 

Mulindahabi yadutangarije ko nubwo abo bakinnyi badahari, ngo umutoza wa Mukura Okoko Godfrey afite abaza kubasimbura kandi bashobora kumufasha gutsinda APR FC.

 

“Nubwo abo basore ari bamwe mu bakinnyi tugenderaho, umutoza afite abandi bana babibizi aza gukoresha kandi nabo bakitwara neza. APR twarayiteguye neza kandi tugomba kuyitsinda kuko irashaka igikombe ariko natwe turagishaka. kandi nta wamenya, n’ubwo tutagitwara ariko tukanabona umwanya wa kabiri kuko biracyashoboka cyane”.

 

Kugeza ubu Mukura iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 ikaba ikurikira Police iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 mu gihe APR baza gukina iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46.

 

Kuba bagiye gukina harimo ikinyuranyo cy’amanota 7 hagati yayo, Mukindahabi avuga ko baramutse bayitsinze uyu munsi, amanota ibarusha yagabanuka bigatuma bakomeza guhatanira umwanya wa mbere ndetse n’uwa kabiri kuko avuga ko yaba APR yaba MUkura cyangwa Police amakipe yose uko ari atatu ashobora gutwara umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri.

 

Ku ruhande rwa APR baza gukina, nabo intego nu ugutwara igikombe. Nyuma yo gutsinda Rayon Sport mu mukino wa shampiyona uheruka, umutoza wa APR Ernie Brandts, yavuze ko ari nta mukino n’umwe mu mikino itatu asigaranye agomba gutakaza kuko ashaka kuyitsinda yose ubundi akareba uko bizagenda nyuma.

 

Uyu mukino uraza kubera kuri Stade kamena ifite ikibuga kibi cyane, ndetse n’ikipe ya Mukura igikoreraho imyitozo nayo ihamya ko ari kibi. Gusa mbere y’uyu mukino Umunyamabanga mukuru wa Mukura yadutangarije ko bagerageje kugikora neza no gukata ibyatsi bikunze kugora abakinnyi, ariko ngo na APR yohereje abantu baza gushyiraho akabo bagikora neza kugira ngo kitaza kugora abakinnyi bayo.

  

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook