Nyuma yo gutsindirwa kuri Kamena na Mukura igitego 1-0 maze inzira ijya ku gikombe igafunguka, tariki ya 6 gicurasi 2012 APR FC iracakirana na Kiyovu sport kuri stade Amahoro. Kuri iyi tariki muri 2006 Kiyovu yatsinzwe igitego kimwe ku busa na APR FC.Ese ibi birongera kuyibaho?

Mu mikino aya makipe yaherukaga yombi yakinnye na Rayon sport na Espoir. APR FC yatsinze Rayon sport ibitego 3-2 maze itsinda bigoye Espoir igitego kimwe ku busa naho Kiyovu itsinda Rayon sport igitego kimwe ku busa gusa iyi yabonye amanota 3 (2-1) kuri Espoir nyamara yayibanje igitego.

APR FC imaze gutwara ibikombe 12, iheruka muri 2011 naho Kiyovu sport ifite 3 iheruka 1993. APR FC na Kiyovu niyo makipe yasohokeye U Rwanda  yakinnye imikino y’ ibikombe by’Afrika kimwe muri 2003.

Nyamara amateka yerekana ko APR FC imaze gutsinda inshuro nyinshi Kiyovu .Dore imwe mukino yagiye ihuza aya makipe, nko Muri 2004, kuya 20 gashyantare APR FC yatsinze Kiyovu ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura kuya 10 ukwakira iyisubira ku gitego 1-0.

Muri 2005, kuya 1 nyakanga aya makipe yombi agwa miswi. Mu mukino wo kwishyura Kiyovu yatsinzwe na APR FC ibitego 3 kuri 1. kuya 6 gicurasi 2006 Kiyovu itsindwa igitego kimwe ku busa na APR FC mu mukino wo kwishyura naho kuya 29 ukwakira banganya 1-1. Muri uyu mwaka kandi Lomami André (APR) yarangije ayoboye abatsinze ibitego byinshi 13, akurikiwe na  Théonèste Muhayimana (Kiyovu)  n’ibitego 11.

Mu mwaka wa 2006 kuya 1 mata APR FC na Kiyovu byanganije 2-2 naho mu mukino wo kwishyura bagwa miswi 0-0. 2008/9 APR FC yatsinze Kiyovu 1-0 maze kuya 1 gicurasi banganya 1-1.

tuvuye mu mateka ya kera. Mu mikino itanu ya shampiona Kiyovu iheruka imaze gutsindamo 3 inganya 1 maze itsindwamo umwe naho APR FC yatsinzemo 3 itsindwa umwe maze inganya undi.

Mu mikino 5 yahuje aya makipe yombi yose APR FC yarayitsinze dore ko uwuheruka warangiye ari 4-1.Intsinzi ngari ya shampiona Kiyovu yagize ni ibitego 3-1 naho APR FC ni 7-1. gutsindwa  kuri APR FC ni 2-1 naho Kiyovu ni 4-1.

Abakinnyi b’ingenzi muri uyu mukino:

Kiyovu iraba ihura n’abakinnyi bayikuriyemo barimo Mugiraneza Jean Baptista na Iranzi Jean Claude dore ko mu gikombe cy’amahoro 2007 aba batsinze ibitego 2 muri 4-1 batsinze Kiyovu. Migy yatangaje ko Kiyovu ayihoza ku mutima gusa kuyitsinda nabyo bikamunyura kuko aba yerekanye umusaruro wo ku Mumena. Tariki 6/5/2012 Iranzi ntakina kuko yujuje amakarita.

Naho Mutarambirwa Djabil araba ahura n’ikipe yakiniye muri 2007 dore ko uyu yayifashije gutwara igikombe cy’imikino ibanziriza shampiona (pre season) 2007 ku gitego yatsinze Rayon sport maze bayisezerera kuri penaliti 10-9. Kuri Djabil ngo ni umwanya wo kwereka APR ko agishoboye.

Captain wa Kiyovu Eric Serugaba yaje muri APR FC nyuma yo  kurangiza shampiona 2006/7 ari uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi afite 12 ubwo yakinaga muri Etincelles intego kuri uyu  mukino ngo ni igihamya ko atasubiye inyuma kandi ko yahavuye agishoboye.

Mu mikino ibiri Baptista yatoje Kiyovu agahura na APR iyobowe na Brandt yose yarayitsinzwe.

 

 

 

 

Share Button