MICHO YASABYE ABAKINNYI BE GUKUNDA IGIHUGU CYABO NO KUCYITANGIRA KU MUKINO WA

Micho avuga ko nyuma y’imikino bakinnye yasanze abakinnyi be bazi guconga ruhago icyo badasobanukiwe ari ugutsinda kuko bari gutegura ikipe yiteguye ku mayeri,tekiniki n’imbaraga. Ati”u Rwanda rukeneye ba myugariro batajegajega,abo hagati b’inkingi na ba rutahizamu batyaye koko.”

Yabasabye kwirengagiza imikino ibiri batsinzwe maze abasaba gukora nk’itsinda.

Umutoza yagarutse kandi ku mpamvu bakinnye iyi mikino yose ya gicuti ari uko bashaka guhindura ibitekerezo by’abakinnyi bavuye muri shampiyona. Ati”abakinnyi bari bavuye muri za shampiyona ziba zimaze igihe n’ibiruhuko ni ngombwa ko tubagarura mu mukino ushaka intsinzi.”

Nyuma y’imyitozo yo kuwa 29/5/2012 abakinnyi n’abatoza  baganiriye na Bugingo Emmanuel umukozi wa minisiteri y’imikino umuco na siporo aho yasanze ngo imyiteguro ari myiza ndetse n’abagize imvune (Emery Bayisenge na Gasana Eric) batangiye imyitozo.

Ati”abatoza barimo gukosora amakosa yabaye mu mikino yo kwitegura kuko bari no kumenyereza abataragira ubunararibonye.”

Bugingo avuga ko umukino ukomeye bategerejeho intsinzi ari uwa Algeria,abasaba kudacika intege kubera imikino ibiri batsinzwe. Ati”nabonye ikipe iteguye neza kuko bafite imbaraga ,abatoza bashyize hamwe ndizera ko bazitwara neza muri Algeria.”

Micho yasabye Tchad ko yakinisha ikipe imwe mu gice cya mbere iyi ishobora no kubanzamo ku mukino wa Algeria maze igice cya kabiri akazana ikipe nshya yo gushaka abasimbura.Nta mvune iri mu Mavubi ndetse Bugingo yagiye muri Algeria gutegura aho iyi kipe izaba.

Umukino wa Tchad uratangira ku isaha ya saa kumi.

Ni ubwa mbere Tchad ikinnye n’u Rwanda mu mikino mpuzamahanga. Ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA u Rwanda ruri ku mwanya w’105 naho Tchad n’iy’115. Umukino iheruka gukina yatsinzwe na Misiri ibitego bine ku busa ndetse muri 2011 Tuniziya yayinyagiye ibitego bitanu ku busa

Amavubi azagera muri Ageria ku wa 31/5/2012 saa kumi n’imwe na 15.

Dore abakinnyi babanzamo n’uko bari bube bahagaze mu kibuga. Mu izamu: Ndoli Jean Claude

Inyuma: Emery Bayisenge,Gasana Eric Mbuyu,Nilisarike Salomon na  Iranzi Jean Claude

Hagati:   Mugiraneza Jean Baptista,Niyonzima Harouna na Nahimana Jonas

Ba rutahizamu:    Daddy Birori, Karekezi Olivier na Kagere Medy

  

 

Share Button