Marathon y’amahoro izabera i Kigali ku cyumweru tariki ya 27 gicurasi 2012 ngo hazakosorwa amakosa yabaye mu ya 2011,ntizakurikirwa n’imvururu ahubwo ngo ni umwanya w’intsinzi ku basiganwa.Ibi ni ibyatangajwe na Rukundo Johnson umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’ingororamubiri mu Rwanda.

Ku nsanganyamatsiko”turwanye ibiyobyabwenge mu rubyiruko dukora siporo” niyo izaranga iri rushanwa rizaba ku nshuro ya munani. Nibura ngo abasiganwa 900 nibo bashobora kuzitabira.Kenya na Tanzania bamaze kwemera ubutumire naho Ethiopia izasubiza kuri uyu wa gatanu.

Nyuma yo kurangiza marathon 2011 abagombaga guhembwa bamaze icyumweru bagitegereje.Rukundo Johnson avuga ko ibyangombwa bamaze kubibona nubwo bagitegereje abandi baterankunga.Ati’minisiteri y’imikino yamaze kuduha milioni 40 nyamara dukeneye 65 gusa atabonetse ntibyatubuza gukora iri rushanwa.’

Imyiteguro yatangiye ku gihe,irushanwa rizatangira kare kandi ku muhanda hazaba hari amazi,imbuto n’abaganga bo gufasha abasiganwa. Ati: “amafaranga yo gukora iby’ibanze yarabonetse. Turi guhera ku byakozwe nabi ubushize tukaba ari byo dukosora.”

Kwiyandikisha byatangiye kuwa gatatu tariki ya 16 gicurasi 2012 kuri stade Amahoro bikazasozwa kuya 25, usiganwa akaba abanza gusuzumwa na muganga.

Gusiganwa bizatangira ku isaa 7 za mu gitondo kuya 27 gicurasi 2012. Hateganyijwe amasiganwa 4, marathon (km 42,195),1/2 cya marathon (21,088km), 5km zo kwiruka bishimisha bishimisha (run for fun 5 km) na isiganwa ry’abantu 4 aho buri umwe yiruka nibura 10,54km.

Muri iri rushanwa uzaba uwa mbere azahembwa 2000$ naho umunyarwanda uje imbere ahabwa 200$.

N’ubwo rigiye kuba ku nshuro ya 8 nta munyarwanda uraryegukana. Mu bagabo mu 2008 umunyakenya KENDAGOR Jacob niwe ufite agahigo yirutse km42,195 mu masaha 2:18:06 naho mu bagore umunyatanzaniyakazi BANUELIA Bryton  yakoresheje amasaha 2:47:49h .

 

 

 

 

 

Share Button