Irushanwa ryo kuzamura ubumenyi,n’ubushobozi bw’abakinnyi b’amagare bakorera mu makipe Ascension des milles collines rizaba tariki ya 19 gicurasi 2012. Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe yose akorera mu Rwanda n’abanyonzi basagana 30.

Muri iri rushanwa ibihembo bitangwa hakurikijwe imyitwarire y’amakipe. Gukina mu makipe nabyo ngo ni ubuhanga.Iri rushanwa  ritegurwa kubera ko mu marushanwa haba harimo igice cy’uko amakipe yitwaye.Murenzi Emmanuel umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare atangaza ko ngo ari uburyo bwo kuzamura gukinira hamwe kuko ari imwe mu mbogamizi Team Rwanda yagiye ihura nazo. Ati ”kuba uwa mbere gusa ntibiba bihagije,iyo wakinanye na bagenzi bawe umenya uko mwitwara nk’ikipe.”

Murenzi avuga ko mu gihe cyashize gukina mu makipe batabimenyaga  kuko babaga batandukanye mu bushobozi.

Isiganwa rya 2011 ryitabiriwe n’amakipe 8  yo  Rwanda ndetse n’ikipe yo muri Tanzaniya yakoreraga imyitozo mu Rwanda aho abanyonzi birutse km130. Abakoresheje amagare asanzwe Mutabazi Janvier wo mu ikipe ya Kayonza niwe waje imbere. Obedi Ruvogera yabaye uwa mbere mu bafite amagare agezweho. Ikipe ya mbere yabaye BENEDICTION CLUB (Rubavu) yahawe ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda n’imyenda yo kwambara.

Iri rushanwa rikorerwa ku muhanda Kigali- Huye ku birometero bisaga130 irya 2012 ryatewe inkunga na Soras Limited.

Nyuma yo kuva mu isiganwa mpuzamahanga ryaberaga muri Gabon La Tropical Amissa Bongo babonye umwanya wa 7, ikipe y’igihugu Team Rwanda izitabira Tour of Eritrea kuva tariki ya  30 gicurasi kugeza  kuya 3 kamena mu 2011 batahanye umwanya wa 11 naho kuya 9 n’iya 10 mu Rwanda habere Kwita izina cycling tour.


Share Button