Rwanda KARONGI Kivu Watt FC

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga kwizihiza umunsi w’umurimo kuya 1 Gicurasi, ikipe ya ruhago y’umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi Kivu Watt FC, yakinnye n’ikipe yo mu murenge wa Rubengera Ruburikinya FC, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Kivu Watt, bityo yegukana igikombe cyashyizweho n’umuyobozi w’akarere ka Karongi.

Wari umukino wateguwe n’akarere mu rwego rwo guteza imbere siporo n’imyidagaduro nk’uko byagizwe intego n’abanya Karongi.

Kivu Watt FC yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 itsinze Ruburikinya iyisanze iwayo muri Ruberengera. Igikombe cyo kuya 1 Gicurasi cyashyizweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi kugira ngo abanya Karongi barusheho gukomeza gukunda siporo, cyane cyane ruhago dore ko akarere kari kamaze igihe nta kipe ya ruhago kagira nyuma y’uko iyahoze ari ikipe ya Kibuye FC isenyutse mu mwaka wa 2010.

Igikombe cyo kuya 1 Gicurasi (Umunsi w’Umurimo) cyashyiriweho rimwe n’icyo kuya 4 Nyakanga (Umunsi wo Kwibohora) byombi byashyizweho na Mayor wa Karongi kuya 10 Werurwe 2012, ubwo amakipe yombi yakinaga umukino wa mbere wa gicuti (ku kibuga cya ETO Kibuye), umukino wari mu rwego rwo gupima ikipe ya Kivu Watt dore ko ari bwo yari ikimara kuvuka. Icyo gihe amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.


 

Share Button