Rwanda Irushanywa rya Ascension

Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda aravuga ko irushanwa rya Ascension des Milles Collines 2012 ryagombaga kuba tariki 19/5/2012 ritakibaye kubera umuganda udasanzwe uteganyijwe kuba kuri uriya munsi.

Iri rushanwa ubusanzwe riba buri mwaka ryari riteganyijwe kuba tariki ya 19/5/2012 aho amakipe 9 yagombaga  gusiganwa ahantu hareshya n’ibirometero 130. Abasiganwa bagombaga guhaguruka mu karere ka  Huye berekeza mu mujyi wa Kigali.

Gusa amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ni uko aya marushanwa atakibaye kubera gahunda y’umuganda udasanzwe uteganyijwe kuba kuri, umunsi amarushanwa yari kuzaberaho. Kugeza ubu itariki aya marushanwa yimuriweho ntiratangazwa.

Amakipe yarangije gutangazwa ko azitabira aya marushanwa ni Benediction y’i Rubavu ari nayo yegukanye iri rushanwa umwaka ushize wa 2011, Satellite Club y’ i Kayonza, Les amis sportifs  y’ i Rwamagana, Cine Elmay (Kigali), Kiramuruzi Cycling team (Gatsibo  Fly Club (Gasabo)Cycling Club for all yo mu mujyi wa Huye.Rapide (Kicukiro) ndetse  ikipe Abahizi ibarizwa ku Kicukiro ikinwamo n’abanyamerika bakorera mu Rwanda.

 

Ikipe izegukana umwanya wa mbere muri aya marushanwa izahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi 400.

   

 

 

 

 

 

 

Share Button