Irushanwa rya volleyball ryo kwibuka abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba volley bazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ryimuwe igihe kitazwi kuko batarabona inkunga bahabwa n’umufatanyabikorwa, komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG).

Iri rushanwa rimara iminsi ibiri gusa ryagombaga kuba tariki ya 2-3/6/2012.Geltulde Kubwimana umunyamabanga w’ishyirahamwe rya volleyball mu Rwanda avuga ko bandikiye CNLG ko bagitegereje igisubizo. Ati”birashoboka ko bamenye iyi itariki batinze.”

Amakipe yagombaga kwitabira yamenyeshejwe ko itariki yahindutse. Ati” dufite icyizere ko irushanwa rizaba kuko turacyari muri ya minsi 100 yo kwibuka.”

Kubwimana kandi avuga ko bifuza ko irushanwa rya 2012 ryakitabirwa n’amakipe menshi ndetse bakongera n’ibihembo kugira ngo rirusheho gukomera.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe asanzwe akina muri shampiyona ya hano mu Rwanda ndetse nayo hanze cyane cyane mu karere. Amakipe yo muri Congo Brazzaville, Kenya, Uganda na Tanzania yamaze kwemera kuzaza gukina iri rushanwa.

Muri 2011 mbere y’uko iri rushanwa ritangira herekanywe filime y’abakinnyi bazize Genocide   ndetse abakinnyi basura urwibutso rwa Kigali.

Mu bagabo igikombe cyegukanywe na APR VC na  RRA mu bagore.

 

 

 


Share Button