Kubaka ahazicara abantu (gradins) muri stade Huye bizatwara amezi 12 kandi hari ikizere ko iki kibuga kizakinirwaho mu 2013 kuko bimwe mu bikoresho bizakenerwa bimaze kuhagera ndetse n’imirimo yo kubaka iratangira vuba nk’uko bitangazwa na Mapendo Tom Christian ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Huye.

Igishushanyo mbonera cya Stade ya Huye

Igishushanyo mbonera cya Stade ya Huye

Kuva tariki ya 25 mata 2012 nibwo batangiye gutunganya aho imirimo yo kubaka stade Huye izakorerwa no kwegeranya ibikoresho dore ko hasabwa ubwitonzi mu kubaka kuko bazaba birinda kwangiza ubwatsi bwashyizwe mu kibuga.

Mapendo avuga ko ubu barimo  kuzitira ikibuga n’amabati  ndetse no kugitwikira n’amahema kugira ngo imashini bazakoresha bubaka zitangiza ubwatsi. Ati : « na nyuma hazajya habaho gupfundura ubwatsi buhumeke.”

Ubwo Minisitiri w’imikino n’umuco Mitali Protais yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka iyi stade kuya 16 mata 2011 yatangaje ko imirimo yo gushyiramo ubwatsi izatwara amezi atatu gusa nyamara

yarangiye kuya 16 gashyantare 2012. Mapendo avuga ko ubu hashyizweho itsinda ryo kwegera Rwiyemezamirimo no gukurikiranira hafi ibi bikorwa ndetse n’amafranga azakenerwa ngo arahari.

Mapendo yemeza ko kuba ibyangombwa byose bihari hari ikizere ko iyi stade yakoreshwa mu 2013 dore ko ishobora no kujya ikinirwaho imikino mpuzamahanga.

Stade Huye ivuguruye izajya yakira abantu basaga ibihumbi 20.Igice cya kabiri cyo kubaka ahazicara abantu bikazatwara miliyari y’amafranga y’U Rwanda mu gihe icya mbere cyo gutunganya ikibuga cyatwaye miliyoni 700. Abaturage bakaba basabwa n’akarere ka Huye gufata ibi bikorwa nk’ibyabo kuko aribo ba mbere bizagirira akamaro.

 

 

 

 

 

 

Share Button