Ikipe y’abagore ya Rwanda Revenue Authority yaserukiye u Rwanda mu

marushanwa y’umupira w’amaboko, tariki 12/5/2012 yatsinze ikipe ya

Madagascar amaset 3 ku busa.

 

Ikipe y’abakobwa ya RRA yahagurutse mu Rwanda ifite gahunda yo

guhagararira neza u Rwanda aho abakinnyi bavuga ko bakomeje kubishyira

mubikorwa kubera morale bahabwa nabo bajyanye.

 

Andi makipe akomeje kwitwara neza harimo amakipe ya Kenya arimo;

Prisoner, Pipeline ndetse na KCB  yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa

Volley Ball y’abakobwa (African Cup of Championships – Women).

 

Amakipe 18 yitabiriye iri rushanwa hamenyekana azajya muri kimwe cya

kane taliki ya 14 Gicurasi, tariki 13/5/2012 ikipe ya RRA  yahuye na Water Sport yo muri Ethiopia. Tariki 14/5/2012 izakina na KCB yo muri Kenya.

 

 

 

 

 

Share Button