Ikipe y’abatarengeje imyaka 17 batumiwe mu irushanwa rizabera muri Tunisia mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7.Ngo kuba iki ari igihe cy’ibizamini mu mashuri bishobora kuba inzitizi.

Iri rushanwa rizahuza ibihugu Tunisia, Algeria na Arabia Saudite.Kugeza ubu ariko umutoza Tardy akaba ategereje igisubizo kizava mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ati « birasaba amafranga menshi twabigejeje muri Ferwafa gusa ikibazo gihari kandi ni uko aba bana bazaba bari mu ishuri kandi ari igihe cy’ibizamini.»

Mu gushaka impano z’abakinnyi b’ikipe y’abaterengeje imyaka 17,umutoza Tardy ngo agiye kwerekeza ku mugabane w’uburayi aho azatangira mu gihugu cy’ubwongereza,ubufransa,ububiligi n’ubuholande.Tardy avuga ko hari abana b’Abanyarwanda bakina i Burayi bashobora gusimbura Kabanda Bonfils na Jean Marie Rusingizandekwe.Ati «mu bwongereza hari uwambwiye ko yahabonye abana, mu bufransa hari nka 5 ariko jye nzi umwe witwa Pacifique nabonye ubwo twariyo mu myitozo kandi akina mu batarengeje 17.»

Nyuma yo gutoranya impano mu mpande zose z’igihugu bakava ku bana 130 bakagera kuri 30 ngo ubu bari gupima imyaka kuko iki ari kimwe mu bibazo aya makipe ahura nacyo. Iyi kipe ntizagira imyiteguro myinshi nk’ikipe yagiye mu gikombe cy’isi muri Mexique bazakora umwiherero w’ibyumweru 5 kuva tariki ya 15 nyakanga.

Ikipe y’u Rwanda ntizakina imikino igice kibanza (phase1) kuko yitwaye neza mu 2011.

Amavubi baterengeje imyaka 17 bazakina umukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa kizabere muri Maroc  ku itariki ya 12 ukuboza izatsinda hagati ya Malawi na Botswana.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Africa izabera muri Maroc izatangira kuya 13 kugeza 27 Mata 2013.Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 1995 Ghana, Nigeria na Gambia bamaze kugitwara kabiri. Naho u Rwanda mu 2011 batsindiwe ku mukino wa nyuma.


 

 

 

 

 

Share Button