Handball  ESE Kigoma

tariki ya 5/5/2012, ikipe ha Handball y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ESE Kigoma), yegukanye igikombe cyitiriwe umunsi w’abakozi mu marushanwa yaberaga i Zaza mu karere ka Ngoma.

 

ESE Kigoma yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma KIE ibitego 33 kuri 23.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitabiriwe n’amakipe atandatu, akaba yari agabanyijwe mu matsinda abiri.

 

Mu itsinda rya mbere hari harimo KIE , Etoile de l’Est na G.S de la Salle Byumba, naho itsinda rya kabiri ryari rigizwe na  NUR, E.S.E. Kigoma na G.S. Saint Aloys Rwamagana

 

Nyuma y’imikino yo mu matsinda, KIE na ESE Kigoma ni zo zabaye iza mbere mu matsinda yazo maze zihita zibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

 

Umukino wa nyuma warangiye ESE Kigoma, ikipe nshya muri shampiyona ya Handball, yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda KIE ibitego 33 kuri 23.

 

Uretse ESE Kigoma yahawe ibihembo birimo n’igikombe, n’abakinnyi ku giti cyabo barahembwe.­

Jean Paul Ndizeye ukinira Etoile de l’Est yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri mutoya witwaye neza.

 

Niyonkuru Shaffy wa ESE Kigoma na Uwamahirwe Jean Claude wa KIE nibo batsinze ibitego byinshi kurusha abandi kuko buri wese yatsinze bitego 21 maze bahembwa imipira ya Handball yo gukina.

Ikipe ya Etoile de l’Est ni yo yahawe igihembo cy’ikipe yagaragaje ubworoherane muri iryo rushanwa (fair play).

 

 

 

 

 

Share Button