Rwanda HAGIYE GUSHAKWA

Abanyakenya nibo babonye imyanya ya mbere muri marathon yabereye I Kigali tariki ya 27/5/2012., Km 42 batwaye imyanya 11 maze Umunyarwanda wa mbere aba uwa 12.Nyamara ariko mu km 21 Kajuga Robert yabaye uwa gatatu akurikiye Abanyakenya babiri. Ese ni iki kiri gukorwa ngo bahangane n’Abanyakenya ba mbere muri Africa?

Umikino ngororamubiri ngo nta bikoresho byinshi usaba kuburyo ngo Abanyarwanda benshi bawitabira. Ministre ufite imikino mu nshingano Protais Mitali avuga ko biteguye gutegura ku buryo bahangana n’Abanyakenya na Ethiopia. Politiki y’imikino mu Rwanda yiha intego yo gutwara umwanya nibura wa gatatu muri Afrika.

Kenya, Ethiopia, Maroc, Afrika y’epfo bateye imbere muri uyu mukino. Kubwa Ministre Mitali Protais ngo bari gushyiraho ingamba gusa ngo ntibabigeraho umunsi umwe kuko ari gahunda ndende. Ati”tugiye gutoza abana bakiri bato kugira ngo bazagere ku rwego mpuzamahanga rushimishije.” Yemeza ko imiterere, ibihe by’imvura n’izuba by’u Rwanda bibereye ingororamubiri. Tuzongeraho n’abatoza babihugukiwe kandi bazi kureba impano zabo bana.”

Gukora imyitozo, kugira imwiherero n’amarushanwa menshi arimo abakinnyi bakomeye bizamura imikinire y’umukinnyi w’ingororamubiri. Kajuga Robert wabaye uwa gatatu muri ½ cya marathon avuga ko akamenyero gake ko gukinana nabo gatuma abakinnyi bamwe batinya nayo mazina batarasiganwa.

Ati”niba umaranye n’umuntu ukwezi uramwiga ukamenya uwo ari we, tukajyana mu marushanwa akomeye u Rwanda twaruha icyerekezo mu gusiganwa ku maguru.”

Ubwo yari munama yo guhuza impande zitumvikanaga zari mu ishyirahamwe y’ingororamubiri mu Rwanda (RAF) intumwa ya minisitre w’intebe Barikana Eugene yavuze ko ibibazo mu mashyirahamwe bituma abakinnyi badatera imbere. Ati” ”intambara muri RAF ni imwe mu mpamvu u Rwanda ruri gusubira inyuma mu mikino ngororangingo.”

Umwanya mwiza u Rwanda rwabonye muri marathon y’amahoro mu bagabo ni muri 2011 ubwo Kajuga Robert yabaye uwa kabiri naho mu bagore Nyirabarame Epiphanie aba uwa kabiri mu 2005.

Umunyarwanda waje imbere muri marathon y’amahoro 2012 afite imyaka 32, ½ cya marathon afite 27. Mu bagore, muri marathon yari afite imyaka 39 naho ½ cya marathon afite 30.

Abakinnyi u Rwanda rugenderaho ubu nka Disi Dieudonne afite imyaka 32, Nyirabarame Epiphanie 29, Mukasakindi Claudette 30.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 102 mu bagabo n’116 mu bagore ku rwego rw’isi. Kenya ni iya 2 ikurikiwe na Afrika y’epfo, Maroc na Ethiopia.Tanzaniya iri ku mwanya wa 91, Burundi 92, Uganda 61.

   

 

Share Button