Rwanda | FRVB igiye gutangizaNyuma yo kubona ko shampiyona ya Beach Volleyball ikinwa henshi ku isi mu bihugu bimaze gutera imbere, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryamaze gufata icyemezo cyo gutangiza shampiyona ya Volleyball ikinirwa ku mucanga.

 

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru tariki ya 16/5/2012, abayobozi ba FRVB batangaje ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko u Rwanda ruhagaze neza mu mukino wa Beach Volleyball kandi ngo volleyball ikinwa muri iki gihe irimo kwibanda cyane ku ikinirwa ku mucanga.

 

Alexis Mbaraga ushizwe umukino wa Beach Volleyball muri FRVB, yavuze ko muri iyi minsi, uyu mukino ushyigikiwe cyane n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB)

 

“FIVB irimo gushyira imbaraga cyane muri Volleyball yo ku mucanga kurusha ikinirwa mu nzu. Muri iki gihe usanga kandi Volleyball yo ku mucanga irimo n’amafaranga menshi ku buyo ibihugu byinshi bishishikajwe no gutangiza shampiyona yayo kandi n’u Rwanda ntirwasigara inyuma”.

 

Ubusanzwe muRwandahakinwaga umukino wa Beach Volleyball mu rwego rwo kwishimisha, ubundi igakinwa ari uko hategurwa ikipe y’igihugu, ariko nta shampiyona yabagaho.

 

Mbaraga yakomeje avuga ko, iyi shampiyona izatangizwa ku mugaragaro umwaka utaha, kandi ngo ntizabagora kuko ibisabwa kugirango uwo mukino ukinwe ngo ntabwo biba bihenze ugereranyijwe na Volleyball ikinirwa mu nzu.

 

“Beach Volleyball iroroshye kuyitegura kuko bisaba gusa kuba ufute umucanga, ikindi kandi ikinwa n’abantu bakeya kuko ikipe iba igizwe n’abantu bane ku buryo kuyitaho bitagirana, kandi abakinnyi biyambarira amazengeri n’ibirenge ubundi bagashinga urushundura bagakina”.

 

Mbaraga yavuze ko iyo shampiyona nitangira, abakinnyi bazahitamo umukino bazajya bakina, abari muri volleyball yo mu nzu bashaka kujya mu yo ku mucanga bazajyamo ariko ngo natwe uzemererwa gukina imikino yombi, kuko hari igihe amarushanwa azajya abera igihe kimwe bikaba byagorana.

 

U Rwanda rugiye gutangiza shampiyona ya Beach Volleyball nyuma y’aho rumaze igihe rwitwara neza muri uyu mukino, ndetse uRwandarukaba rwaratoranyijwe kwakira imikino ya nyuma  ya Beach Volleyball y’abagore ku rwego rwa Afurika izabera i Rubavu tariki ya 24 kugeza tariki ya 26/5/2012.

 

Muri iyi mikino izitabirwa n’u Rwanda, Ibirwa bya Maurice,  Algeria, Maroc, Kenya, Congo Kinshasa, Afurika y’Epfo na Mozambique, igamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique  izabera I Londres muri Nyakanga.

 

Ikipe izaba iya mbere muri aya marushanwa izahita ibona iyo tike, naho iya kabiri n’iya gatatu zikazajya mu gikombe cy’isi.

 

 

Share Button