Ikigo cy’ingufu, amazi n’isukura (EWSA ) cyateye inkunga ya miliyoni 15 shampiyona ya volleyball. Ubu bufasha bukaba buzibanda ku gutegura shampiyona ndetse n’ibindi bikorwa by’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) mu 2012.

Gertulde Kubwimana, umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki avuga ko kubona umuterankunga bizabafasha mu gutegura neza shampiyona kandi nabo bakamwamamariza ibikorwa. Ati: “ku mikino n’amarushanwa tuzategura hazaba hari ibyapa biranga umuterankunga.”

Ni amasezerano y’umwaka umwe FRVB igiranye na EWSA gusa ngo ashobora kongerwa uko bazagenda bagirana ibiganiro. Uyu muterankunga ngo yasabye ko imikino ya shampiyona yagombaga kuba mu mpera z’iki cyumweru yaba isubitswe bakabanza bakanoza ibiganiro. Geltulda avuga ko atari shamiyona yahagaritswe ahubwo ko ari imikino yo mu mpera z’iki cyumweru (etape) itazaba. Ati: “umuterankunga (EWSA) yadusabye ko dusubika iyi mikino kugira ngo babanze bitegure.”

Andi marushanwa ari gutegurwa ni imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika rya beach volley azabera I Rubavu kuva tariki ya 24 kugeza 26 gicurasi 2012 naho kuya 5 kamena hazatangira irushanwa ryo kwibuka.

Kugeza ubu shampiyona ya volleyball nta muterankunga yari ifite kuko baherukaga Coca Cola (Bralirwa) mu 2006 na 2007.


Share Button