Ikipe ya Beach Volleyball y’Ibirwa bya Maurice, yakomeje gushimangira umwanya wa mbere muri Afurika nyuma yo gutsinda Kenya ku mukino wa nyuma mu irushanwa nyafurika ry’abagore ryasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki 26/6/2012, i Rubavu ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

 Rwanda Beach Volleyball

Ikipe y’Ibirwa bya Maurice yaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu mikino nyafurika yabereye Maputo muri Mozambique, yaje muri aya marushanwa ya Rubavu ihabwa amahirwe kimwe na Afurika y’Epfo, dore ko ayo makipe yombi ari yo yari ari ku myanya ibiri ya mbere muri Afurika.

 

Ku ikubitiro ry’iyi mikino, Ibirwa bya Maurice byasezereye RDC, maze muri ½ cy’irangiza basezerera Afurika y’Epfo.

 

Ikipe y’igihugu ya Kenya, yari igizwe n’abakinnyi bakuze kurusha abandi muri iri rushanwa, yo yatangiriye imikino yayo muri ½ cy’irangiza, kuko ikipe ya Maroc bagombaga gukina iyi mikino igitangira, ku munota wa nyuma yatangaje ko itazitabira irushanwa.

 

Muri ½ cy’irangiza, Kenya yasezereye Mozambique maze ibona itike yo gukina umukino wa nyuma n’Ibirwa bya Maurice.

 

Nk’uko itegeko rigenga imikino ya Beach Volleyball ribiteganya, buri gihugu kiba kigomba gukina n’ikindi imikino ine, hanyuma ikipe itsinze imikino myinshi kurusha indi ikaba ari yo ikomeza.

 

Uyu mukino wa nyuma waragoranye cyane, kuko Kenya yatsinze imikino ibiri n’Ibirwa bya Maurice bitsinda indi ibiri.

 

Ibyo byaje gutuma hakinwa iseti y’amanota 15 yo gukiranura amakipe yombi (Golden set), maze ibirwa bya Maurice bitsinda Kenya imikino itatu kuri ibiri gutyo.

 

 

Ikipe y’ibirwa Bya Maurice yatsinze Kenya ku mukino wa nyuma igizwe na Natasha Rigobert na Elodie Li Yuk Lo, bakaba basanzwe banakina uwo mukino nk’ababigize umwuga mu Bufaransa.

 

Natsaha Rigobert, kapiteni w’ikipe y’ibirwa bya Maurice yadutangarije ko intsini yabo bayikuye ku myitozo myinsi bakora kuko ngo beach Volleyball aribwo buzima bwabo.

 

Yagize ati, “Twebwe ntabwo dukina Volleyball isanzwe yo mu nzu. Twikinira Beach Volleyball, kandi si no kurushanwa gusa ahubwo imeze nk’aho aribwo buzima bwacu. Ni byiza ko twongeye kuba aba mbere muri Afurika gusa byaratugoye cyane kuko amakipe yaje hano bigaragara ko yari yariteguye cyane. Turanezerewe cyane rero kuba tugiye kwitabira imikino Olympique”.

 

Kwegukana umwanya wa mbere byahesheje ibirwa bya Maurice itike yo kuzakina imikino Olympique izabera mu Bwongereza muri Nyakanga, naho Kenya yabaye iya kabiri na Mozambique yabaye iya gatatu zikazahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi kizabera mu Butaliyani umwaka utaha.

 

 


Share Button