Rwanda | Barashaka gushyirahoBiramenyerewe ko imikino myinshi mu Rwanda usanga ifite ishyirahamwe riyihuza, ariko ntibisanzwe kubona ishyirahamwe rihuza amakipe y’abasheshe akanguhe bamwe bakina imikino bahimbye ngo ni iya Tarinyota. Ibi ahanini bitewe n’uko abantu bakina iyi mikino usanga hafi y’amakipe yose barangiza bajya kwigurira kamwe (agacupa) ibi bakabyita igice cya gatatu cyangwa toisieme mi-temps mu gifaransa.

Ku munsi w’ejo kuwa 20 gicurasi, ubwo ikipe imwe yo mu karere ka Muhanga yitwa les onze du dimanche yasuraga iyo mu karere ka Ruhango yitwa Byimana Fc, bari mo gusangira batanze igitekerezo cyo kwifatanya ari uturere 2 bakabwira n’andi makipe y’abakuze bazi (dore ko ariko agenda arushaho kwiyongera) maze bagakora ishyirahamwe nyuma bakazashishikariza n’utundi turere kurijyamo.

Perezida w’ikipe ya Byimana Fc bwana Nsabumuremyi Francois akaba avuga ko afite ikizere ko iki gitekerezo kizatuma havuka ishyirahamwe rishobora no kuzagera ku rwego rw’igihugu ndetse hakabaho n’amarushanwa y’abakuze (championant), idashingiye ku bigo bitandukanye nk’uko bimaze igihe bitangijwe mu Rwanda. Gusa ikibazo ngo kizavuka ku kubona amikoro kuko ubusanzwe aya makipe abeshwaho n’abayakinamo gusa.

N’ubwo Nsabumuremyi abivuga gutyo ariko, hari amakipe nk’aya usanga yifite (afite amikoro) cyane cyane bitewe n’uko abanyamuryango bayo bifite ariko aya makipe akaba agira n’amategeko ayagenga asaba imisanzu ya buri kwezi. Umukino wahuje ayo makipe ukaba wararangiye les onze du dimanche itsinze Byimana FC ibitego 2-1.


Share Button