Rwanda : Aston Villa yasezereye umutoza Alex McLeish
Nyuma yo kutitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza, ikipe ya Aston Villa yahisemo gusezerera umutoza Alex McLeish’s.
Iki cyemezo cyo kwirukana Alex McLeish’s, cyafashwe kuri uyu wa mbere mu masaha y’igicamunsi, nyuma y’ibiganiro uyu mutoza yari amaze kugirana n’umuyobozi w’iyi kipe ari nawe muherwe wayo umunyamerika Randy Lerner.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Thesun cyandikirwa mu Bwongereza, ngo itangazo ryashyizwe ahagaragara, kurubuga rwa interineti rw’iyi kipe, ubuyobozi bwa Aston Villa bukaba bwagiraga buti”ikipe ya Aston Villa iremeza ko umutoza Alex McLeish amasezerano yari afitanye na Aston Villa, asheshwe, kubera ubuyobozi bw’ikipe butishimiye umusaruro iyi kipe yagezeho”.
Aha ikipe ya Aston Villa ikaba ikomeza yihanganisha abafana bayo, kuko nkuko umuherwe nyir’iyi kipe umunyamerika Randy Lerner, avugako mu minsi mike ikipe iza kuba yabonye undi mutoza ushoboye.Gusa ubuyobozi bukaba buvugako bushimira Alex McLeish akazi yakoze nubwo bitamuhiriye.
Mu batoza bakomeje guhabwa amahirwe yo kuba batoza iyi kipe bagasimbura Alex McLeish, harimo; Paul Lambert, Roberto Martinez, Rafa Benitez, Neil Lennon ndetse na Steve Bruce.

Umutoza Alex McLeish ( hagati) atanga amabwiriza ubwo Aston Villa yakinaga na Norwich City ku mukino usoza shampiyona
Umutoza Alex McLeish yagiye mu ikipe ya Aston Villa avuye mu ikipe ya Birmingham, akaba yari amaze gusa umwaka umwe.Aha akaba assize ikipe ya Aston Villa ayigejeje ku mwanya wa 16 n’amanota 38 ikaba yari hafi gusubira mu cyiciro cya kabiri.
Mu mikino 42 Alex McLeish yatoje Aston Villa yabashije gutsindamo 9, anganya 17 atsindwa 16, umukino we wanyuma akaba yarawutsinzwemo na Norwich City ibitego 2-0.
Tags: Rwanda Alex McLeish, Rwanda Aston Villa, Rwanda entertainment, Rwanda Football



Thu, May 17, 2012
Football