Inkunga za minisiteri y’imikino niya Bralirwa nizo ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) bamaze kubona mu gutegura  irushanwa nyafurika rya beach volleyball rizabera I Rubavu kuva tariki ya 24 kugeza 26 gicurasi 2012.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 7 muri Africa  ruzahagararirwa na Uwineza Emilienne (APR VC), Hakizamana Judith (RRA), Mutatsimpundu Denise (Ruhango VC), Nzayisenga Charlotte (Ruhango VC), Iragena Jeannette (APR).

Imyitozo yabanje kubera ku Kimihurura ngo kuko abakinnyi bakina muri APR VC na RRA bari kwitegura imikino yo ku mugabane w’Afrika. Gusa ubu iyi kipe iri gukorera imyitozo ahazabera iyi mikino I Rubavu.

Gustave Nkurunziza ushinzwe gutegura iri rushanwa ngo ikibazo cy’amikoro cyatumye abakinnyi badakina imikino ya gicuti.Hari icyizere cyo kwitwara neza kuko nibura bakinnye imikino 12 mpuzamahanga.Ati’twabonye igihe gihagije cy’imyiteguro kandi iri kugenda neza,tuzaba turi imbere y’abafana bacu, turasaba abantu kuza gushyigikira ikipe y’igihugu.’

Ibikoresho bizakenerwa muri iri rushanwa byamaze kuboneka.Gustave Nkurunziza umuyobozi wa beach volley muri FRVB ngo kuba iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bikomeye ku mugabane w’Africa bizatuma ryitabirwa.Ati”twegereye abaterankunga,minisiteri y’imikino yamaze kuduha milioni 20 ndetse na Bralirwa yemeye kuduha inkunga.Turizera ko kuwa gatanu abaterankunga bazaba bamaze kuboneka.”

Kugeza ubu ibihugu 7 nibyo bizitabira iri rushanwa Rwanda (7) ,Kenya (1), Algeria (4), Afrika y’epfo (3), ile Maurice (2), Mozambique (5), republika iharanira demokarasi ya Kongo (16).Maroc (10) yo ntiratangaza ko izaza.

Maroc itabonetse ngo hari ikipe yahita ikomeza icyiciro gikurikira gusa ngo ntacyo byahungabanya irushanwa. Ikipe itsinzwe ibona amahirwe yo kongera gukina umukino  yawutsinda igakomeza(double elimination).

Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa izahagararira Africa mu mikino olimpiki 2012 izabera I Londres. Naho ikipe ya 2 na 3 zizajya mu gikombe cy’isi.

U Rwanda rwabonye itike nyuma yo gukina imikino yo muri zone yabereye I Rubavu,Kenya no muri Maroc.

Mu bagabo ikipe y’igihugu Africa y’epfo  niyo izahagararira Africa.


 

Share Button