RWANDA | ALGERIA NTIYISHIMIYEUmukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 uzahuza Algeria n’u Rwanda uzaba kuya 2 kamena 2012 saa 20h30 kuri stade Mustapha-Tchaker I Blida muri Algeria uzasifurwa n’umunyagambia Bakary Papa Gassama. Mu mikino yasifuriye ikipe y’igihugu ya Algeria cg ikipe ikomoka muri iki gihugu ntirabona intsinzi.

Gassama ntarayobora umukino ngo Algeria ibone intsinzi. Muri 2011 muri ½ cy’igikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) yasifuye umukino wa Algeria na Tunisia maze ibatsinda kuri penaliti. Mu majonjora y’abatarengeje imyaka 23 yo kujya mu mikino olimpiki I Londres yayoboye umukino wahuje Algeria na Nigeria batsindwa ibitego 4-1.

Naho mu gikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF yasifuye umukino Chabab Riadhi de Belouizdad (CRB) yo muri Algeria yakinnye na Djoliba yo muri Mali.CRB isezererwa muri 1/8. Umukino aheruka urimo abanyalgeria ni ku mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (champions league) 2012 ubwo JSM Béjaïa yasezererwa  yakinnye na Académie Amadou Diallo yo muri cote d’ivoir.

Mu itsinda H kandi umukino uzaba kuya 3 kamena 2012 ku isaa 15h30 wa Benin na Mali uzasifurwa n’umunyazambia Janny Sikazwe. Umukino wa 2 wa Mali na Algeria uzayoborwa n’umunyafurika y’epfo Daniel Bennett wasifuye umukino u Rwanda rwanganije na Nigeria I Kigali mu kwezi kwa 3.Abasifuzi batatu bo muri Ethiopia nibo bazasifura umukino u Rwanda ruzakira Benin kuya 10 kamena 2012.

Gassama nta burambe amaze mu busifuzi kuko hashize imyaka 5 yemewe na FIFA nk’umusifuzi mpuzamahanga. Bakary Gassama w’imyaka 33 ari ku rutonde rw’abasifuzi 54 bazasifura amajonjora y’igikombe cy’isi ndetse na 84 b’imikino olimpiki izabera I Londres.

Umukino mpuzamahanga Bakary Papa Gassama aheruka gusifura wahuje Al Ahly yo mu Misiri na stade Malien yo muri Mali. Nyuma y’umukino akaba yaramaze iminsi 3 afungiwe muri hotel nyuma ya coup d’etat yari imaze guhirika prezida Amadou  Toumani  Touray.


 

 

Share Button