Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza (UK) The East Anglian Daily Times, cyatangaje ko abasiganwa ku magare batatu b’abongereza batangiye kuri uyu wa gatandatu urugendo rw’ibilometero 6000 banyonga amagare yabo berekeza mu Rwanda.

Rwanda Pete Goodwin, Julian Claxton and Pete White

Photo: Pete Goodwin, Julian Claxton and Pete White

Urugendo rwabo barutangiye mu mugi wa St Bury Edmunds ahagana mu ma saa sita z’amanywa. Ni urugendo rugamije gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’uburezi bwa siporo byagenewe abana b’u Rwanda.

Pete White w’imyaka 31, Pete Goodwin w’imyaka 28, na Julian Claxton w’imyaka 30, biyemeje kuzenguruka ibihugu 12 mu minsi 70 gusa harimo Ubudage, Austrarie, Misiri, Sudani, Ethiopiya na Kenya bagasoreza mu Rwanda aho bazaba bazanye imfashanyo yo kugura ibikoresho by’uburezi bwa siporo.

Uru rugendo rumaze umwaka wose rutegurwa, rugamije gukusanya ibihumbi by’ama pound (£80,000) yo kugura ibikoresho bya siporo bigenewe amashuli 140 yo mu Rwanda.

Ibyo bikoresho bizafasha abana basaga ibihumbi 100 kwiga siporo zitandukanye mu mashuli.

Iyo nyabutatu y’abanyonzi b’abongereza bahuriye kuri uyu wa gatandatu ahitwa West Suffolk Wheelers HQ, in Shakers Lane, Bury, aho biteguraga gutangira urugendo rwabo, basana n’abandi banyonzi kuva kwifatanya nabo mu guhaguruka bava Bury berekeza Harwich. Bari bayobowe na Christopher Spicer, Mayor w’umugi wa St Edmundsbury.

Umugi wa Bury ruzakira amakipe azaba agiye mu myitozo y’imikino ngoromubiri bise Rwandan Olympic and Paralympic teams Pre-Games Training Camp.

Ayo makipe azaba agiye kwitoreza amasiganwa bise London 20122. Ririya tsinda ry’abonyonzi batatu ryiyemeje kugera i Kigali mbere y’uko ikipe y’u Rwanda y’Imikino ngororamubiri ihaguruka kugira ngo bazayiherekeze mu rugendo rugana mu mugi witiriwe mutagatifu Edmunds Bury, UK.

Uru rugendo ku igare ruri muri gahunda ya Sport For Rwanda, yo gukusanya inkunga yo guteza imbere siporo mu Rwanda, ingana n’ibihumbi 80 by’ama pound (£80,000) muri uyu mwaka 2012 kugira ngo hazagurwe ibikoresho by’uburezi bwa siporo bizahabwa amashuli 140 agatangira kuyishyira mu mfashanyigisho.

Sport For Rwanda yashyizweho na St Edmunds Bury Olympic Steering Group (komite olempike) binyuze mu mushinga bise Go Rwanda project ugamije gushimangira ibikorwa byabo mu Rwanda.

Urugendo rwahereye mu mugi wa Bury berekeza Harwich, aho bazambuka bakoresheje ubwato bagana ahitwa the Hook of Holland, mu buholandi.

Nibava aho, bazanyonga amagare bambukiranye umugabane w’uburayi banyuze mu bugereki, hanyuma bambuke inyanja ya Meditere binjire mu Misiri, bakomeze muri Sudani, Ethiopia na Kenya ubundi basoreze urugendo rwabo i Kigali.

 

 


Share Button