RWANDA | ABAKINNYI  ABANYARWANDAAbakinnyi 15 nibo bari mu mwiherero kugirango bazabashe kwitwara neza muri marathon y’amahoro izaba tariki ya 27/5/2012. abasiganwa biyandikishije barasaga 1050.Aba bakinnyi 15 batoranyijwe n’akanama ka tekiniki mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri.

Rukundo Johnson umunyabanga muri iri shyirahamwe avuga ko batoranije abakinnyi bakurikije uko bagiye bitwara mu marushanwa ndetse n’abashobora gukora ibihe mpuzamahanga. Ati”batangiye mbere ho ibyumweru bibiri benshi bakoreraga I Byumba ariko kuva tariki 21/5/2012 bari kumwe, hanze ya Kigali. Bakazaza irushanwa ryegereje.”

Tubashyira hamwe mu mwiherero kugira ngo baheshe ishema igihugu. Ati”baba ari ikipe y’igihugu kugira ngo nibura mu bihembo byinshi bitangwa hagire ibisigara mu Rwanda.”

Rukundo avuga ko umubare w’abiyandikishije  ukiri muto kuko bateganije nibura abantu 2500.

Ngo inkunga zimaze kuboneka ku buryo irushanwa ryaba kandi hari icyizere ko mu minsi ibiri isigaye nazo zaba zabonetse.

Amakipe nka Kenya, Tanzania, DRCongo na Erithrea baragera mu Rwanda ku mugoroba wo ku itariki ya 24/5/2012.Kenya izahagera tariki 25, naho Ethiopia ntiratangaza uumunsi izagerera I Kigali.

Bamwe mu bakinnyi bakomeye bo mu karere bazitabira iri rushanwa nka Ilpcitirochir Kambie Felix watsinze irushanwa rya 2011, umugande Alex Malinga wabaye uwa mbere muri 2007 muri marathon ya Luxembourg ndetse n’umunyakenya Geoffrey Kiprono Mutai yabaye uwa mbere muri Boston Marathon muri  2011.

Muri iri rushanwa  uwa mbere ahembwa 2000$ naho umunyarwanda uje imbere ahabwa 200$.

Ku nshuro ya 8 Kigali Peace marathon igiye kuba nta munyarwanda uraryegukana. Mu bagabo muri 2008 umunyakenya KENDAGOR Jacob yesheje agahigo yirutse km42,195 mu masaa 2:18:06 naho mu bagore umunyatanzaniyakazi BANUELIA Bryton  yakoresheje amasaa 2:47:49h.


 

 

 

Share Button