Umukinnyi w’ingororangingo Disi Dieudonne kuri uyu wa kane nibwo ari bwerekeze mu gihugu cy’ubufransa mu myitozo yitegura gushaka itike yo gukina imikino olimpiki.

Rwanda | Sinasezeye imikinoNyuma yo kuvunika ngo (Disi Dieudonne)  yasabwe n’abandi bakinnyi kujya muri komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri nuko arabyemera ariko nyuma yaje guhagarikwa hamwe na komite yari arimo kubera imikorere idahwitse yabagaragayeho.

Nyuma yo guhagarikwa  rero yaje no gukira imvune, ngo ubu akaba amaze igihe mu myitozo mu gihugu cya Kenya. Ati : « nakoze imyitozo myinshi, sindagarura forme neza nko mu bihe bya kera, niyo mpamvu kuri uyu wa kane nzerekeza mu bufaransa gukora imyitozo ikarishye ngo nsubire ku murongo neza nk’uko nari meze mbere.”

Biteganijwe ko azitabira irushanwa rizaba ku itariki ya 13 kamena 2012 ari naho ashobora kubonera itike yo kwerekeza mu mikino olimpiki izabera mu Ubwongereza mu mpeshyi ya 2012. Disi Dieudonne ngo afite icyizere cyo kubona iyi tike agendeye ku bunararibonye n’imyiteguro ari gukora.

Mu 2004 mu mikino olimpiki yaberaga mu Bugiriki, Disi yatahanye umwanya wa 4. Mu 2009, i Marseille muri Marseille-Cassis Classique Internationale (igice cya marathon) ndetse n’I Beirut Jeux mu mikino y’abavuga igifaransa (10,000m) yarangije hose ari uwa mbere.

Barikana Eugene, ubwo yari yaje gukemura amakimbirane mu bakora umukino wo gusiganwa,  yatangaje ko kuba abanyakenya na Ethiopia barimo kurusha abanyarwanda ari imiyoborere mibi igaragara mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri. Disi yasabye abakora umukino w’ingororangino kwirengangiza ibiri kubera mu ishyiraamwe ryabo ahubwo bagaharanira guhagararira igihugu neza.


Share Button