A A
RSS

Rwanda | “Ntitugiye gutsindwa”ikipe y’abagore ya volleyball Rwanda revenue authority

Wed, May 9, 2012

Volley

Rwanda | Ntitugiye gutsindwaNyuma y’imyitozo yo ku itariki 7 gicurasi 2012 bahawe ibendera ry’igihugu,ikipe ya volleyball y’abagore ya Rwanda revenue authority(RRA) irahaguruka I Kigali kwitabira imikino ya volleyball y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afrika izabera muri Kenya.

Ikipe ya RRA y’abagore yatwaye igikombe cya shampiona 2011 niyo igomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ngo babonye ibikoresho byose bijyanye n’ubushobozi bafite kandi ngo bifitemo icyizere cyo guhangana. Ben Kagarama Bahizi, komiseri mukuru wa RRA ati” ntitugiye tugiye gutsindwa abaje mu irushanwa nabo ni abahanga nkatwe bahagarariye ibihugu byabo.”

Umwaka ushize RRA yabaye iya 8 kuko yatashye itarangije imikino bitewe nuko mu Rwanda hari hatangiye icyumeru cyo kwibuka, Jean Luc Ndayikingurukiye umutoza wa RRA ati”ubu tugiye dushaka kugera kure hashoboka (muri 1/4) duhagarariye igihugu.”Mu ikipe igomba kwerekeza muri Kenya irimo abakinnyi bashya ba RRA,Euphrasie Niyomukesha na Rosette Uwabizera gusa ikaba yaravuyemo Dolcas na Claudette nabo bari abakinnyi bakomeye.

Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha amakipe 20 agomba gushyirwa mu matsinda ane tariki 10/5/2012.Ikipe ya APR volleyball club nayo yagombaga kujyana na RRA gusa ngo ntizitabira iyi mikino. Iyi kipe izahagaruka I Kigali tariki 9/5/2012 saa kumi z’amanywa.


 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook