Ni ukwezi ikipe y’igihugu Amavubi izakinamo imikino 3 ya gicuti n’indi 3 yo gushaka itike igikombe cy’isi 2014 n’icya Africa 2013. Umutoza Micho avuga ko intsinzi izava ku bufatanye, indangagaciro nyarwanda, ikinyabupfura, kwitanga no gukora cyane.

Nyuma yo guhaguruka i kigali, ikipe y’igihugu izajya gukorera umwiherero mu gihugu cya Tunisia (Hammam Bourghiba) mu majyaruguru hafi ya Algeria, kuwa 3 tariki ya 23 Amavubi azakina umukino wa gicuti na Libya kuko iyi izaba iri muri Tunisia aho ifite umukino na Cameroun. Kuya 27 bazakina undi mukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tunisia.

Umutoza Micho avuga ko nyuma y’uyu mukino bazicara bagakosora amakosa maze ku itariki ya 31 gicurasi bakerekeza muri Algeria aho bazakina ku itariki ya 2 kamena kuri stade Blida.

Ku itariki ya 3 kamena, Amavubi azagaruka i Kigali kwitegura umukino wa Benin uzaba tariki ya 10 ndetse n’umukino wo kwishyura wa Nigeria bazakinira kuri UJ Esuene Stadium i Calabar.

Ni ibihe bikomeye ku kubaka amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Micho arasaba abanyarwanda kuba hafi y’ikipe y ‘igihugu.Ngo mu bakinnyi 24 hazaba harimo abazamu 3, abarinda izamu 12, abakina hagati  5 na barutahizamu 4.

Micho avuga ko bari gushaka amakuru y’aya makipe mu buryo bwose. Arizeza kandi Abanyarwanda kuzerekana umupira ndetse bagatsinda babikoreye atari amahirwe.

Ku kibuga azakiniraho na Nigeria,Micho ngo si ubwa mbere agikiniyeho kuko yahakiniye ubwo yatozaga El Hilaly mu mikino nyafurika. Naho gusezera kw’abakinnyi mu ikipe y’igihugu ya Algeria (Antar Yahia, Belhadj na Matmour) umutoza w’Amavubi yagize ati «hari ikiragano gishya kandi bafite abakinnyi basaga 100 ku mugabane w’uburayi, tuzakora ibishoboka tugiye guhesha agaciro u Rwanda.»

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru «Amavubi » izakina mu kwezi kwa 6 imikino 3.

Ku ya 2 kamena na Algeria i Blida, ku ya 10 kamena na Benin i kigali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 kizabera muri Bresil n’umukino wo kwishyura na Nigeria i Calabar ishaka itike yo kujya mu gikombe cya Afrika 2013 muri Afrika y’epfo.

 

 

 


Share Button