A A
RSS

Rwanda | Volleyball: APR yasezerewe mu mikino nyafurika ku ikubitiro

Sat, Apr 28, 2012

Volley

Ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yaberaga I Sousse muri Tunisia yasezerewe ku ikubitiro itageze muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo gutsindwa imikino itatu igatsinda ibiri.

 

N’ubwo APR itageze kure, yari iri mu itsinda rikomeye cyane kuko ryari ririmo Al Ahly ifite igikombe giheruka, Esperance de Tunis ifite amateka muri Volleyball ikaba yaranakiniraga mu rugo, Agosto yo muri Angola,  Inter yo muri Congo Brazzaville na GSU yo muri Kenya.

 

Mu mikino itanu APR yakinnye, yatsinze Inter amaseti atati ku busa, itsinda Agosto amaseti atatu ku busa ariko nayo itsindwa amaseti atatu ku busa na Al Ahly, Esperance de Tunis ndetse na GSU.

 

Kuba APR yaratsinzwe imikino itatu igatsinda ibiri byatumye itabasha kugaragara mu makipe abiri ya mbere mu itsinda agomba kujya kuri ¼ cy’irangiza, kuko hazamutsemo Al Ahly na Esperance de Tunis.

 

Gusa n’ubwo yasezerewe, mbere yo gutaha APR igomba kubanza gukina na Al Ahly Tripoli yo muri Libya mu guhatanira umwanya wa 9 kugeza ku mwanya wa 16 (Match de classement), kuko bigira akamaro mu gukora urutonde rw’uko amakipe akurikirana muri Afurika.

 

Andi makipe yabonye itike ya ¼ cy’irangiza ni Bouaririj yo muriAlgeria, Guish yo mu Misiri, Bejaia na yo yo muriAlgeria, Etoile du Sahel na yo muri Tuniziya, Prisons yo muriKenyana Zamalek yo mu Misiri.

 

Dore uko amakipe ahura muri ¼ cy’irangiza kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mata:

Bouaririj (ALG) x  Guish (EGY)

Bejaia (ALG) x A Etoile du Sahel (TUN)

Ahly (EGY) x C Prisons (KEN)

Zamalek (EGY) x Esperance (TUN)

 

Dore uko amakipe azahura mu guhatanira umwanya wa 9-16:

Quarterfinal 9- 16 Positions

Ahly Ben Ghazi (LBY) x Mwangaza (Congo RD)

FAP (CMR) x  Sun Shine (NGR)

GSU (KEN) x Terrestre (Congo RD)

Ahly Tripoli (LBY) x APR (RWA)


 

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By OBREAKSL penny stocks

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook