Rwanda Tropical Amissa Bongo

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare  ikomeje guhatana n’andi makipe mu marushanwa ya Tropical Amissa Bongo ari kubera mu gihugu cya Gabon. Iyi kipe ikaba ubu iri ku mwanya wa 3 mu makipe yo ku mugabane w’Afurika mu gihe hasigaye ibyiciro bibiri byonyine ngo aya marushanwa arangire.

Nyuma y’icyiciro(etape) cya kane cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Team Rwanda yabashije kugabanya ibihe biri hagati yayo n’ikipe iyiri imbere ya Specialized Concept Store.Ibi bikaba ndetse byatumye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku kagare mu Rwanda,Bayingana Aimable atangaza ko ‘bishimiye ‘ uburyo ikipe y’u Rwanda ikomeje kwitwara muri aya marushanwa.

Bayingana kandi yakomeje atangaza ko abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo babashe guca ku ikipe ibari imbere kugira ngo babahse kuza ku mwanya wa 6 mu makipe agera kuri 15 ari muri iri rushanwa.

Ku ruhande rw’abakinnyi ku giti cyabo, ubu Umunyarwanda uri kuza ku mwanya w’imbere ni Ruhumuriza uri ku mwanya wa 13, akaba akurikiwe na Rudahunga Emmanuel ku mwanya wa 27, Habiyambere Nicodem wa 32, Hadi Jamvier wa 36, Nathan wa 37 na Biziyaremye Joseph wa 55 mu bakinnyi 80 basigaye mw’irushanwa.

 


 

Share Button