Rwanda Bimwe mu bibuga ntibyitabwaho

Bimwe mu bibuga ntibyitabwaho

akarere ka Ngororero gafite ikibazo cyo kutagira ibibuga by’imikino bihagije, byaba ibibuga bikoreshwa n’abanyeshuli ndetse n’ibibuga rusange, mugihe ahandi usanga haba ibibuga ku bigo bitandukanye, ibi bigasubiza inyuma imikino kugeza n’aho abanyeshuli biga ku bigo bimwe na bimwe batahira gukora mucaka mucaka yo kuwa gatandatu gusa, maze impano zabo mu mikino itandukanye zigapfukiranwa.

Umuyobozi w’Umuco na siporo muri aka karere, ndetse n’ushinzwe siporo mu mashuli abanza n’ayisumbuye bose bemeza ko iyi ari inzitizi ikomeye ku buzima bw’abashaka gukora siporo. Ikindi ni uko nkuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yategetse ko abakozi ba leta bose bajya bakora siporo byibura rimwe mu cyumweru ndetse bagahabwa igihe bemerewe guhagarika akazi bakitabira siporo, maze hirya no hino hakaba haranavutse amakipe atandukanye y’abakuze, mu karere ka ngororero ho ntayaharangwa, ahanini ngo bitewe n’iki kibazo cy’ibibuga, kuko abenshi baba bashaka gukina umupira mu mikino itandukanye aho kwiruka gusa.

Nubwo ariko ikibazo cy’ibibuga by’imikino gishyirwa mu majwi, igitangaje ni uko n’aho biri usanga bidafashwe neza ukibaza n’ibindi icyo babishakira. Hamwe na hamwe, byaba ibibuga by’imikino y’intoki ndetse n’umupira w’amaguru usanga bidafashwe neza, ahubwo ugasanga byararengewe n’ibyatsi maze byanarimba hakaragirwamo amatungo.

Niba atari ugukabya, ibi bikaba bigaragaza ko n’ibindi byakubakwa bitazafatwa neza, mugihe na bike bihari bititabwaho. Icyakora, ngo ba nyiri ibibuga nibo bagira uburangare bwo kubyitaho. Nko mu murenge wa Gatumba hagaragara ibibuga bitandukanye byagombye kuba byitabwaho bigakoreshwa ariko ugasanga byararengewe n’ibihuru, ndetse n’ibimenyetso byabyo bigasibangana kandi byaratwaye amafaranga mu kubyubaka.

Ngabo Benjamin, umwe mu banyeshuli twaganiriye yadutangarije ko bifuza ko nko mu gihe cy’ibiruhuko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuli bukwiye kwita ku gukora ibibuga maze abanyeshuli bakazasanga bimeze neza. Akomeza kandi avuga ko abashinzwe imikino bakwiye kujya bagenzura niba ibigo by’amashuli bifite aho abanyeshuli bidagadurira, ibitahafite bigategekwa kuhashaka.

 

 

 


Share Button