Ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 ya Namibia, igiye kwakira ikipe y’u Rwanda nayo itarengeje imyaka 20 kuri uyu wa gatandatu tariki 21/04/2012, iravuga ko igiye gukina n’ikipe itoroshye gusa ngo ntibizababuza gukina bashaka igitego.

Kapiteni w’iyi kipe, Wangu Batista Gomez, yatangarije itangazamakuru ko bazi neza ko u Rwanda ari ikipe y’ ‘Igihangange’, cyakora ngo ibanga nta rindi uretse kuyisatira.

Ati: “Bafite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga kandi bafite n’ingufu, ariko tuzi ibyo bashoboye byose, niyo mpamvu tuzabataka kandi twizeye ko batazoroherwa n’ igice gikina gisatira cy’ ikipe yacu”.

Yavuze kandi ko imikinire yabo bizeye ko iza kugora cyane u Rwanda, byongeye ko baza kuba banakinira iwabo kuri sitade yitwa Nujoma.

Ikipe y’igihugu y’ umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse mu Rwanda yerekeza Namibia ku itariki 19/04/2012 aho bagiye guhatanira itike yo kuzakina imikino yanyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Aligeriya ndetse n’icy’ isi.

 


Share Button