Nyuma y’aho abafana ba Mukura bari  bamaze iminsi bayishinja kutitwara neza kuko yavuye ku mwanya wa mbere ikaba yari igeze ku mwanya wa kane, taliki ya 22 nibwo ikipe ya Mukura yongeye kugaragariza icyizere abafana ko igishoboye, nyuma yo kunyagira ikipe ya Nyanza ibitego 5-0.

Ibitego bya Mukura bine byose byabonetse mu gice cya mbere, kuko iminota 33 y’umukino, ikipe ya Mukura yari yamaze kubona ibitego bine. Ikindi gitego cyanyuma cyaje kuboneka mu minota yanyuma umukino wenda kurangira, bityo umukino urangira ari ibitego bitanu kubusa.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ku mvura y’ibitego 5-0, umutoza wa Mukura Okoko Godefroid, yatangajeko yishimiye iyi nsinzi doreko avugako yari ayikeneye, kuko yaramaze iminsi adatsinda.

Umutoza Abdou Mbarushimana, utoza ikipe ya Nyanza we yavuzeko kuba batsinzwe byaturutse ku kuba ikipe ye yarushijwe cyane mu gice cya mbere ndetse n’umuzamu Djuma Nsanganira ntabyitwaremo neza doreko yaje kurya ibitego bine agahita asimbuzwa mu gice cya mbere.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Mukura yahise izamuka ikaba yageze ku mwanya wa kane izigamye amanota 39 n’ ibitego 14.Indi mikino yabaye kuri iyi tariki APR FC  yatsinze Amagaju kuri stade regional i Nyamirambo i Kigali ibitego 2-0. Marines FC inganya ibitego3 kuri bitatu  na Espoir FC kuri sitade ya Mumena mu mujyi wa Kigali.

Umukino wagombaga guhuza Isonga FC na Police Fc ntiwabaye kuko Isonga ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 baraye bakinnye  umukino wo gushakisha itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku batarengeje imyaka 20 aho batsinze Namibie ibitego 2-0.


 

 

Share Button