Rwanda Karate  Amakipe 17 ni yo azitabira

Nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka, ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye irushanwa ‘Never Again’ rizaba ku itariki ya 22 Mata kuri Petit Stade i Remera, mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

 

Iri rushanwa ryatangiye muri 2005, iry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 17 muri 21 asanzwe azwi n’Ishyirahamwe ry’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA), ngo andi ane ntabwo azaza kubera ibibazo by’amikiro akunze guhura na yo nk’uko twabitangarijwe na Guy Rurangayire, Umuyobozi mu bya Tekinike muri FERWAKA.

 

Amakipe azitabira Never Again y’uyu mwaka ni: Police, Samurai, UNR, Hantei, Shiai, Aigle, Kensie, Mamaru, APR, Kaisho, Rubavu, Musanze, Ngororero, Muhanga, Nyamagabe, Kamikaze na Umutara Polytechnic University (UPU).

 

Rurangayire yadutangarije ko, iminsi itatu mbere y’uko iri rushanwa riba abakinnyi bose ba Karate babishaka bazahabwa imyitozo n’umutoza w’umunya Canada witwa Martin O’Neil ufite umukandara w’umukara  na dan 6.

 

Uyu mutoza w’umunya Canada akaba yaraje kwifatanya n’abakunzi ba Karate mu Rwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, akazanaboneraho gutanga amasomo y’uwo mukino mbere y’uko irushanwa nyirizina ryo kwibuka riba ku cyumweru.

 

O’neal azakoresha imiyotozo abo bakinnyi bayifuza tariki 19 na 20 mata, 2012 guhera saa kumi n’imwe n’igige kugeza saa moya n’igice z’umugoroba na tariki 21 mata guhera saa yine za mu gitondo, naho irushwanwa ryo rikazatangira tariki 22 saa tatu za mu gitondo kugeza saa munani.

 

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi mukuru wa FERWAKA Uwayo Theogene, ngo iri rushanwa riri mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri rusange ariko bakazaba by’umwihariko banibuka abari abakinnyi ba karate basaga 30 ndetse n’abari abakunzi b’uwo mukino bazize Jenoside yakorewe abatitsi muri Mata 1994.

 

Iryo rushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu; mu rwego rw’abagabo, mu rwego rw’abagore no mu rwego rw’abana batarengeje imyaka 14.

 

Mu cyiciro cy’abagabo n’icy’abagore bazarushanwa ku bijyanye no kwiyerekana (Kata) no kurwana (Kumite) , abana b’abahungu batarengeje imyaka 14 nabo bazarushanwa muri Kata na Kumite naho abana b’abakobwa batarengeje imyaka 14 barushanwe muri Kata gusa.

 

Irushanwa ry’umwaka ushize Kaminuza y’uRwandani yo yegukanye umwanya wa mbere mu byiciro byose, nyuma yo gutsinda Mamaru ku mukino wa nyuma.

 

 

 

 

 

 

Share Button