Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mata, abakinnyi 6 b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bahagurutse I Kigali berekeza muri Gabon aho bagiye kwitabira isiganwa ryiswe ‘Tropical Amisa Bongo’ rizatangira ku wa kabiri tariki ya ya 24 kugeza ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012.

Rwanda Ikipe y’igihugu y’umukino

Ikipe yerekeje muri Gabon harimo abakinnyi bane muri batandatu baherutse mu isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Maroc ‘Tour du Maroc’. Abo ni  Nathan Byukusenge, Ruhumuriza Abraham, Habiyambere Nicodem na Biziyaremye Joseph.

Gasore Hategeka na na Bintunimana Emile na bo bari bagiye muri Tour du Maroc basimbuwe na Hadi Janvier wari umaze iminsi yitoreza muri Afurika y’Epfo na Rudahunga Emmanuel.

Mu kiganiro yagiranye na ferwacy.com Nathan Byukusenge waje imbere mu bakinnyi b’abanyarwanda muri Maroc akaba kandi ari n’umwe mu bakinnyi bitezweho kuzitwara neza muri Gabon, yavuze ko we na bagenzi be bakoze imyitizo ihagije, bakaba bagiye bafite intego yo kuzitwara neza.

Iyo kipe y’u Rwanda igiye muri Gabon itari kumwe n’umutiza wayo Jonathan Boyer, kuko ubu ari muri Reta zunze ubumwe za Amerika, aho yagiye gushakira ikipe y’u Rwanda amarushanwa atandukanye ndetse n’ibikoresho.

Kuba Boyer adahari, byabaye ngombwa ko umutoza wa Benediction Club Benoit Munyankindi, ari we utoranywa kugirango ajyane n’ikipe y’igihugu muri Gabon.

 

 


Share Button