Ikibuga cy’ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro gikunze gukorerwaho imyitozo n’ikipe ya Rayon Sport kirimo kubakirwa uruzitiro na Stade mu rwego rwo gukomeza kukibungabunga.

 Rwanda | Ikibuga cyo muri

Iki kibuga n’ubwo ubusanzwe ari icya ETO ubu isigaye yitwa Integrated Polytechnic Regional Center (IPRC), ni kimwe mu byashyizwemo ubwatsi bwa kijyambere ku bufatanye na Minisiteri y’imikino mu Rwanda MINISPOC.

 

Nyuma yo kugishyiramo ubwo bwatsi bwa kijyambere, MINISPOC yabasabye ko bazakomeza kucyitaho neza bakakibungabunga kugirango kizakomeza kwifashishwa mu iterambere ry’imikino mu Rwanda, dore ko usanga n’ikipe y’igihugu Amavubi ikunda kugikoreraho imyitozo, ndetse hakanabera imikino yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu mupira w’amaguru.

 

Ubwo twasangaga umuyobozi wa IPRC, Ingenieur Diogene Milindahabi yaje kureba aho imirimo yo kubaka iyo stade igeze, yadutangarije ko bafashe icyemezo cyo kuzitira icyo kibuga no kubaka stade mu rwego rwo kubahiriza ibyo basezeranye na MINISPOC ariko kandi ngo no guteza imbere imikino y’abanyeshuri babo muri rusange, kuko nabo bakoresha cyane icyo kibuga.

 

Mulindagabi yadutangarije ko imirimo izakorerwa kuri icyo kibuga harimo kubaka uruzitiro rw’ikibuga, kubaka Stade ndetse n’ubwiherero.

 

Imirimo yo kubaka ibyo byose twasanze imaze ukwezi kumwe n’igice itangiye, ikazarangira nyuma y’amezi ane itwaye akayabo ka Miliyoni 209 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Nk’uko twanabigaragarijwe ku gishushanyo mbonera, umuyobozi wa IPRC yadutangarije ko iyo stade niyuzura izaba ifite ibice bibiri, icy’abantu biyubashye (VIP) ndetse n’ikindi kizaba kiri iruhande rwacyo kizajya cyakira abantu 200 bicaye neza.

 

Bitewe n’uko abantu baza kurebera umupira kuri icyo kibuga bakunze kuba ari benshi kandi bikagaragara ko bose batashobora kwicara muri stade, bazajya bahagarara inyuma y’uruzitiro kuko ahanini ari nacyo rwashyiriweho, kugirango rujye rubuza abantu kwinjira mu kibuga kuko bashobora kucyangiza cyangwa se bakaba bateza imvururu mu gihe batishimye uko umukino wagenze.

 

Ku ruhande rw’icyo kibuga kandi hazubakwa aho abakinnyi bakina imikino ngororamubiri (Athletisme) bazajya birukira hakazashyirwa ‘tapis’.


 

Share Button