Mu gihe habura imikino ine gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere isozwe, Espoir FC iri ku mwanya wa myuma imazeho hafi umwaka wose, ikaba yaratsinze umukino umwe gusa kuva shampiyona yatangira ndetse kugeza ubu ifite amanota atandatu gusa n’umwenda w’ibitego 19.
Iyi kipe y’i Rusizi mu ntara y’iburengerazuba. iri ku mwanya wa 13 ari nawo wa nyuma, irushwa amanota 15 na AS Kigali iri ku mwanya wa 11 umwanya uri hejuru gato y’umurongo werekana amakipe abiri ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.
Espoir imaze gukina imikino 18 mu gihe igomba kurangiza shampiyona ikinnye imikino 25. Ibyo bivuze ko kugirango yizere kuguma mu cyiciro cya mbere, isabwa gutsinda iyo mikino yose isigaranye, kandi na none bigaterwa n’uko amakipe nka AS Kigali na Nyanza FC ziyiri imbere zaba zaratsinzwe.
Mu mibare no mu mupira w’amaguru birashoboka, ariko urebye uko iyo kipe yagiye yitwara mu gice cyashize, ukongeraho ko amakipe nka Nyanza na yo isatira gusubira mu cyiciro cya kabiri na AS Kigali irimo kurwana no kutamanuka, ntabwo zakwihanganira gutsindwa imikino yazo isigaye.
Ibyo bivuze rero ko Espoir kugirango igume mu cyiciro cya mbere isabwa ibitangaza bidasanzwe mu mupira w’amaguru. Mu gihe yasubira mu cyiciro cya kabiri, Espoir ishobora kumanukana na Nyanza FC zazamukanye mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize.
Nyanza FC na yo, kugeza ubu nta cyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere ifite, kuko iri ku mwanya wa 12 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 17, ikaba irushwa na AS Kigali iyibanziriza amanota 4. Nyanza FC na AS Kigali zombi zisigaranye imikino itanu.
Ibyo bivuze ko ikipe izitwara neza kurusha indi muri iyo mikino isigaye ishobora kuguma mu cyiciro cya mbere indi ikaba yajyana na Espoir mu cyiciro cya kabiri mu gihe Espoir yaba yananiwe gukora bya bitangaza.
Imibare kandi igaragaza ko bishoboka ko n’ikipe y’Amagaju FC, mu gihe itakwisubiraho mu mikino itanu isigaranye, yakwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri bitewe n’uko AS Kigali, Nyanza na Espoir ziyiri inyuma zaba zitwaye mu mikino na zo zisigaranye, gusa biragaragara ko muri ayo makipe ane harimo abiri azasubira mu cyiciro cya kabiri.

 

 


Share Button