Rwanda | Bayern Munich bakiriwe nk’intwari bageze iwabo
Kuwa 26/ 04/ 2012 ku isaha ya saa sita nibwo ikipe ya Bayern Munich nyuma yo gusezerera ikipe ya Real Madrid ku kibuga cyayo mu mikino ya ½ cya UEFA Champions League,yakiriwe nk’abami bageze iwabo mu Budage aho abafana bari benshi baje kwakira ikipe yabo.
Abakinnyi by’umwihariko, Bastian Schweinsteiger na Manuel Neuer bakaba bo bakiriwe nk’intwari z’imena kuko nibo babahesheje amahirwe yo kuzakina na Chelsea ku mukino wa nyuma ubwo bazanayakirira ku kibuga cyabo. Uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba ku itariki ya 19/04/2012.
Muri rusange wabonaga abari aho basazwe n’ibyishimo ndetse n’ibinezaneza bigaragara ku maso yabo ku bw’insinzi ikomeye bakuye mu menyo ya rubamba nk’uko bivugwa mu kinyarwanda
Tags: Rwanda, Rwanda Bayern Munich, Rwanda Champion league, Rwanda Football, Rwanda Germany




Sat, Apr 28, 2012
featured, Football