Ku nshuro ya kabiri, abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bazibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Muri uyu muhango wateteguwe n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino bigenga (RISPN), abanyamakuru b’imikino bose bo mu Rwanda bafatanyije n’abayobozi ba MINISPOC na CNLG bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro tariki ya12 Mata 2012.
Nyuma yo gusura urwo rwibutso, abanyamakuru bazasura ishuri ry’umupira w’amaguru riherere aho i Kiziguro mu rwego rwo kwifatanya  nabo kwibuka ababo no kubashishikariza gukomera, no kwiha intego yo kuzagera ku rwego rwiza mu mupira w’amaguru.
Nyuma y’urwo rugendo ruzakorerwa i Kiziguro, abanyamakuru bazarara ijoro ryo kwibuka kuri Stade Amahoro I Remera, ahazanerekanwa filime igaragaza abari abakinnyi, abayobozi, abasifuzi n’abakundaga imikino muri rusange bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Muri iryo joro kandi rizabera kuri Petit Stade I Remera, hazanatangwa ubuhamya bw’abari bazi abo bakunzi b’imikino, hanavugirwe amagambo agamije gukomeza ababuze ababo muri Mata 1994.
Mu rwego rwo kuzahora hibukwa abakundaga imikino bose muri rusange (sportifs), Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino bigenga (RISPN) ribitewemo inkunga na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), batareganya kubaka urwibutso rw’abari abakunzi b’imikino bose, gusa aho ruzubakwa hakaba hakiganirwaho.

Share Button