Stade ya cyasemakamba

Stade ya cyasemakamba

Mugihe abakunzi b’imikino bibazaga impamvu akarere ka Ngoma katereranye stade ya Cyasemakamba katayisana ,umuyobozi w’akarere ka Ngoma  Niyotwagira Francois  aratangaza ko muri kwezi kwa Karindwiri uyu mwaka wa 2012 aribwo isoko ryo kuyubaka rizatangira.

Uku gusana iyi stade kuje  mugihe abakunzi b’umupira w’amaguru bo mu karere ka Ngoma bijujutiraga uburyo yari  itasanwaga kandi ishaje cyane kuburyo itari igikinirwaho,a ho ngo yari yarasenyutse amabati akavaho akarere kareberera ntikayisane.

Aba bakunzi b’umupira w’amaguru barimo n’abafana b’ikipe ya  Etoile de l”Est yo mucyiciro cya kabili ibarizwa muri aka karere bavugaga ko kutagira ikibuga cyayo ikiniraho  byaba biri mubidindiza  iyi kipe ntitere imbere dore ko imaze imyaka myinshi ariko itagera mucyiciro cya mbere.

Umufana uzwi kw’izina rya Aimable  ubwo yavugaga kuri iki kibazo cya Stade  yagize ati”Ni gute ikipe yaba ikinira kukibuga cy’igitirano (ikibuga cya Paroisse Kibungo) kitubakiye ngo uvuge ngo uyitezeho umusaruro. Stade ya Cyasemakamba yari  yubakiye  none amabati yashizeho hasigaye ibyuma bisa andi yarashaje ntasimbuzwa cyangwa ngo ikibuga gikorwe.”

Nubwo aba bafana bifuza ko stade Cyasemakamba yubakwa neza igakinirwamo umupira w’amaguru,ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwo buvuga ko  iyi stade izasanwa nyuma ikagirwa stade  y’imyidagaduro aho kuba stade y’umupira w’amaguru gusa  nkuko yari isanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yabivuze muri aya magambo ”Stade cyasemakamba igiye kuvugururwa ariko izaba inzu y’imyidagaduro ya sport zitandukanye, kuburyo buri wese azajya ashobora kubona imikino itandukanye yahakinira. Stade y’umupira w’amaguru ni ikintu gihenze gisaba abafatanyabikorwa,  gusa mu gishushanyo mbonera cy’umugi  wa Ngoma twateganije aho igomba kubakwa kandi tuzayubaka.”

Kugeza ubu amafaranga azubaka iyi stade ateganijwe mu ngengo y’imari   izatangirana n’ukwezi kwa karindwi 2012.Iyi stade igaragara nk’ishaje cyane kandi kubera uburyo ikibuga ndetse n’inyubako zayo zimeze nta mukino w’umupira w’amaguru ukihabera.Hari ababona ko kudasana iriya stade ari  ikimenyetso cy’uko nta ngufu zishyirwa mu gushyigikira ibikorwa bya sport muri aka karere.

 

Share Button