Ku itariki ya 04/03/2012 ikipe y’umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera n’iy’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bakinnye umukino wa gicuti amakipe yombi atsindana igitego kimwe kuri kimwe.

Umukino wabereye ku kibuga cy’ikipe yo mu murenge wa Musanze mu masaha ya nyuma ya saa sita. Kubera imvura yari yaguye ari nyinshi mu gitondo cyo kuri uwo munsi, abakinnyi ntibyaboroheraga gutera umupira kubera amazi yari yaretse mu kibuga.

Ba rutahizamu b’ikipe ya Cyanika baje gusatira izamu ry’ikipe ya Cyuve bituma abo mu ba kabiri bakorera ikosa umukinnyi wo mu ikipe ya Cyanika, maze umusifuzi ahita ataga “Coup-Franc”.

Umukinnyi witwa Maniragaba Emmanuel uzwi ku izina rya Jimmy niwe wateye iyo “Coup-Franc”. Ayitera neza ivamo igitego cya mbere cya Cyanika.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Cyanika ku busa bwa Cyuve. Mu gice cya kabiri nibwo abakinnyi b’ikipe ya Cyuve baje kwishyura icyo gitego gitsinzwe n’umukinnyi witwa Placide, maze umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Uwo mukino ukaba wari uwo kwishyura. Mu mukino wabanje wabereye ku kibuga cy’ikipe y’umurenge wa Cyanika amakipe yombi nabwo yari yanganyije ibitego bibiri muri bibiri.

 

Share Button