Umukino wa Sit

Ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Saint Dominique Gihara, ruherereye mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, abana babana n’ubumuga bw’ingingo, bishimira gukina umukino wa Sit ball bakina bicaye kuko ngo ariwo utabananiza.

Irumva Damarce, Wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko mbere abandi bana bajyaga gukina bakanga kumutora kuko atashoboraga kwiruka. Umwaka ushize wa 2010 niho umwe mu barimu bakurikirana ababana n’ubumuga yabigishije uwo mukino maze benshi mu babana n’ubumuga barawitabira.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15, atangaza ko nta mvune nyinshi agira iyo akina uwo mukino kandi ngo gukina Sit ball byatumye agira inshuti nyinshi kuko bakina n’abandi bana badafite ubumuga kandi bakaganira no ku buzima busanzwe.

Uwitwa   Umazirungu Emmanuel, Afite igisebe yarumwe n’inzoka cyanze gukira. nawe ngo yari asanzwe akina n’abandi bana Foot ball ariko agakina yigengesera kuko yatinyaga ko bamutoneka. Yishimiye umukino wa Sit ball ku buryo yumva azawukina kugeza abaye icyamamare.

Umutoza w’iyi kipe ya Sit ball akaba n’umwe mu barezi b’icyo kigo, Kayitare Clementine, atangaza ko uyu mukino watumye abana babana n’ubumuga bitabira imikino bityo mu gihe cyo gukina nabo bakaba babona icyo bakina.

N’ubwo uyu mukino ukinwa nka Volleyball, uyu mutoza avuga ko worohereza abawukina kuko biba bizwi ko mu bawukina haba harimo abanyantege nke.

Ukinirwa ku kibuga cya metero 7 kigabanyijemo kabiri hifashishijwe bande. Ikipe imwe iba igizwe n’abakinnyi 5, baguma ku mwanya umwe nta guhinduranya (rotation). Uwo mukino ukinishwa ikiganza kirambuye cyangwa imitwe y’intoki nta gukoresha igipfunsi. Nta kindi kemewe gukinishwa keretse amaboko.

Biremewe ko umupira widunda mu kibuga rimwe kandi ugahererekanywa (pass) inshuro zitarenze eshatu mu kibuga. Ikipe itsinzwe niyo itwara umupira igatanga servisi.

Umukino umara iminota 14, bakabara ikipe ifite ibitego byinshi, zaba zinganya hakongerwaho iminota ibiri, mpaka hagize ikipe irusha indi.


Share Button