Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda izwi nka « Silverbacks » izitabira ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Altus Kowloon RugyFest  rizabera mu gihugu cya Hong Kong guhera kuwa gatatu tariki ya 21/03/2012.

Muri iryo rushanwa, umukinnyi Nsanzimana Ignace yitezwe kuzazonga amakipe bazahangana. Dave Hughes wateguye iryo rushanwa yagize ati : «  Ignace ni umwe mu bakinnyi banyaruka nabonye. Twizeye ko nabona akanya azagora amakipe y’amakeba. »

Olivier Uwamahoro na we yitezweho kuzakora ibitangaza mu ikipe y’u Rwanda izaba iyobowe mu kibuga na Benjamin Makombe.

Mu basore 12  Makombe ayoboye, abakinnyi 10 bitabiriye amarushanwa abiri yo muri Hong Kong, bityo bikaba bimuha icyizere cyo gutwara igikombe nyuma yo kugarukira ku mukino wa nyuma muri 2010 no ku mukino wa ½ cy’irangiza mu 2011.

Yagize ati : « Abakinnyi 10 bitabiriye irushanwa rya Hong Kong mbere, bazi icyo tubatezeho, turashaka guca agahigo mu irushanwa rya RugbyFest. Abasore bacu baritoje cyane kandi biyemeje kwegukana igikombe cy’uyu mwaka. »

Nyuma y’iryo rushanwa, biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izakina n’abakinnyi b’intyoza bo muri Hong Kong mu cyumweru cyahariwe isekamuco rya Rugby ndetse ikanitabire amasomo yo gutoza Rugby yateguwe na Famous Penguins Coaching Academy.

Abasore bbazitabazwa n’ikipe ya Silverbacks ni Benjamin Makombe (capt), Felix Nsengimana, Jean Leonard Twizeyimana, Moise Habumugisha, Ismael Bikamba, Koko Marcel Cambara, Ignace Nsanzimana, Olivier Uwamahoro, Vincent Kamali, Juvenal Gatabazi, Aime Ndahirwa na Olivier Nikwigize.


Share Button