A A
RSS

Rwanda : Nyuma yo gutunganywa, ikibuga cy umupira wamaguru cya sitade Huye cyamurikiwe Akarere ka Huye

Tue, Mar 20, 2012

Football


Sosiyete y’ubwubatsi yitwa COTRACO, yifashishije sosiyete mpuzamahanga yitwa Desso Sports Systems, ni yo yatunganyije ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Sitade Huye. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Gashyantare iyi sosiyete yamurikiye Akarere ka Huye iki kibuga.

Rwanda Nyuma yo gutunganywa, ikibuga

Nyuma yo kwitegereza ibyakozwe, basanze intebe z’abakinnyi n’iz’abatoza zashyizwe kuri iki kibuga ari nkeya. Ku bw’ibyo, biyemeje gusubira muri kontalo bakareba ibyo rwiyemezamirimo asabwa hanyuma akazabikora mbere y’uko yishyurwa.

Banibajije ku kuntu iki kibuga kizitabwaho mu gihe cy’imyaka itanu ya garanti rwiyemezamirimo yatanze kuba yaza gukosora ibyapfuye, maze basanga na bwo ibizakorwa ari ibyemejwe muri kontalo.

Rwiyemezamirimo watunganyije iki kibuga we yifuje ko cyazitabwaho neza kugira ngo kitazangirika. Yagize ati: “kugira ngo iki kibuga kizakomeze gusa neza nk’uko kimeze ubungubu, kigomba kurindwa umukungugu, amabuye, icyondo, umuriro, itabi, isukari, n’ibindi.” Na none kandi, kubera ko tapis yagishashweho ikoze muri parasitike (plastic), ngo bisaba ko abazacyitaho bazirinda kugikoreshaho ibikoresho bikoze mu byuma kuko byacyangiza. Ngo no mu gihe cy’izuba, igihe hashize ukwezi nta mvura iragwamo, bizaba byiza nihazajya hazanwa imodoka irimo amazi menshi maze bakayamishaho mbese nk’aho ari imvura ikiguyeho.

Rwanda Nyuma yo gutunganywa, ikibuga 1

Ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Huye we yifuje ko rwiyemezamirimo yandikira Akarere ibigomba gukorwa byose mu kwita kuri kino kibuga no gutuma kitangirika, maze yungamo agira ati: “inama bazaduha zose tuzazikurikiza”.

Icyakora, nta wuzi niba hari umukino uzabera kuri iki kibuga mbere y’uko imirimo yo kubaka sitade irangira, dore ko izatangira mu cyumweru gitaha kandi bikaba biteganyijwe ko izarangira mu gihe kitari munsi y’umwaka. Ibyo ngo bizaterwa n’ibyo ubuyobozi bw’Akarere buzashaka.

Na none kandi, ngo kudakinira kuri iki kibuga kabone n’ubwo byaba imyaka 10 ntacyo bizagitwara, kuko kugikiniraho ari byo bicyangiza ahubwo.

Biteganyijwe ko iki kibuga kizamara hagati y’imyaka umunani n’icumi kikimeze neza, nikiramuka cyitaweho uko bikwiye. Byari biteganijwe ku ikubitiro ko imirimo yo kugitunganya no kugisasaho tapis izatwara miliyoni 600, ariko hiyongereyeho 115 bitewe n’uko batangira kubaka bibwiraga ko hazatunganywa ikibuga kingana n’icyari kihasanzwe, maze baza gusanga kitari gifite ingero zemerwa na FIFA maze biyemeza kucyongera.

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook