tariki ya 21/03,2012 mu mugi wa Nyanza, Nyanza FC irahakirira Kiyovu Sport mu mukino w’ikirarane wagombaga guhuza aya makipe ku munsi wa 14 wa shampiyona, ariko icyo gihe Kiyovu yari irimo gukina umukino mpuzamahanga na Simba yo muri Tanzania

Nyuma yo gukina na Simba, Kiyovu Sport yagiye igaragaza gucika intege ku buryo kugeza ubu imaze gutsindwa imikino ibiri muri itatu yakinnye nyuma yo gukina na Simba.

Kiyovu Sport iheruka kwibasirwa n’amakipe y’I Rubavu yayitsindiye mu rugo. Ku munsi wa 17 wa shampiyona, Kiyovu yatsindiwe na Etincelles kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikaba kandi yaraherukaga gutsindirwa ku Mumena na Marine ku munsi wa 15 wa shampiyona,

Nyanza nayo iza kuba yakira Kiyovu, iheruka gutsindirwa mu rugo I Nyanza na AS Kigali yayihasanze ikayihatsindira igitego kimwe ku busa. Uko gutsindwa kwa Nyanza FC, byaje bikurikira umukino yanganyije n’Amagaju ubusa ku busa.

Ibi biragaragaza ko aya makipe yombi, nubwo atanganya ibigwi muri shampiyona y’u Rwanda, ariko yombi anyotewe intsinzi, dore ko shampiyona isigaje imikino umunani gusa ngo irangire.

Kugeza ubu Kiyovu Sport isa n’iyamaze kuva mu ruhando rw’amakipe arwanira igikombe cya shampiyona kuko ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 25 ikaba irushwa amanota 10 na Police FC iri ku mwanya wa mbere.

Nyanza FC yo iri mu mazi abira kuko, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 13 ikaba iri mu makipe abiri ya nyuma kuko ibanziriza Espoir iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6 gusa.

Mu mikino 8 isigaje gukinwa, mu gihe Nyanza itakwisubiraho yakongera igasubirana na Espoir mu cyiciro cya kabiri aho ayo makipe yombi yaturutse umwaka ushize.

Share Button