Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimama ‘Makenzi’ arahamya kobagenzi be b’Abarundi bakina muri iyo kipe batazongera gusiga ikipe ngo bisubirire i Bujumbura nk’uko bakunze kubigenza iyo batinze kubona umushahara.

 

Ibi Nizigiyimana ukomoka I Burundi yabidutangarije ubwo twamusangaga mu myitozo Rayon Sport irimo gutegura umukino uzayihuza na Police ku cyumeru, imyitozo yari yanitabiriwe n’abo barundi

Ubwo Rayon Sport yakinaga na AS Kigali mu mukino iheruka gukina, n’ubwo yatsinze ariko yakinnye idafite abarundi Hamis Cedric na Ndayisaba Tambwe Floribert bamwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Rayon Sport.

 

Uko kugenza kwabo badasabye uruhushya bituruka ahanini ku kudahabwa umushara wabo, bigatuma bivumbura.

 

Uretse kuba ari Kapiteni wabo muri Rayon Sport, Karim Makenzi anakinana nabo mu ikipe y’igihugu y’uBurundi. Yadutangarije rero ko baganiriye kandi bumvikana ko bagiye gutuza bagakina umupira kuko aricyo cyabazanye.

 

Makenzi avuga ko kugirango batuze bemere gukina nta kibazo, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwarabegereye baraganira kandi bumvikana  ku mikoranire kandi n’ubwo Makenzi yirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n’ibyo baganiriye, ngo ariko habaye ubwumvikane, ngo ubu nta kibazo bafite.

Makenzi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo avuga ko ubu ikibahangayikishije ari umukino bazakina na Police ku cyumweru kuko we awufata nk’uzagaragaza ikipe ishobora gutwara igikombe hagati ya Rayon na Police. Ati “Ni umukino ukomeye, Police iramutse idutsinze yaba idusize kandi turashaka kuyitesha amanota kugirango tuyegere. Turamutse tuyitsinze twaba tugumye mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona twemereye abafana bacu”.

 

Kugeza ubu Rayon Sport ikinwamo n’abarundi batanu kandi bose babanza mu kibuga (Titulaires). Abo ni Karim Nizigiyimna, Fuadi Ndayisenga, Hamis Cedric, Nayisaba Tambwe Floribert na Mbanza Hussein umaze iminsi afite imvune akaba akirimo kwivuza.


 

 

Share Button