Ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Muhanga AS Muhanga, ikina mu cyiciro cya kabiri, nyuma yuko mu mwaka ushize yikojeje mu cyambere ariko ntibashe kwihagararaho, itangiye kugabanya umuvuduko n’intera y’amanota yarushaga amakipe ayikurikira.

Rwanda AS Muhanga ntiyitwaye

Ku munsi wo kuwa 28/2, ASMuhanga yakiriye ikipe ya Unity, kukibuga cyayo ariko ntiyabasha kuhakura amanota atatu, kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa, ndetse ntanikipe igaragaza ko ishobora kuza gutsinda indi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bigaragara ko ari benshi mu karere ka Muhanga, ntibishimiye uko uyu mukino warangiye, kuko inzozi zabo ngo ari ukugaruka mu cyiciro cya mbere, bityo ngo bakajya birebera amakipe akomeye nka APR na Rayonsport.

Tubajije Sosthene bakunda kwita Rumumba, umutoza w’ikipe ya AS Muhanga ku mpamvu abona atabashije gukura amanota atatu ku ikipe iri ku mwanya wa karindwi mu itsinda arimo, uyu mutoza yavuze ko yagize ikibazo cy’abakinnyi batsinda ibitego babiri uwitwa Sugira n’uwo bita bakame batari bemerewe gukina uyu  mukino kubera amakarita bafite. Rumumba kandi yadutangarije ko afite ikibazo cy’abakinnyi bake kuburyo muri iki cyikiro cyo kwishyura (Phase retour) nta mukinnyi numwe yongeye mubo yari asanganywe, akavuga ko nabo afite bafite umunaniro kubera imikino myinshi bakinnye.

Gusa uyu mutoza aratanga icyizere ko AS Muhanga izakomeza kwitwara neza nubwo hagenda hagaragara ibibazo by’amikoro, ariko ubuyobozi bw’ikipe bukaba bugerageza kubikemura.


Share Button