Kiyovu Sport yatahukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Nyanza FC ibitego 3 kuri 1 mu mukino  w’ikirarane wabereye I Nyanza tariki ya 21/03/2012.

 

Kiyovu Sport yabonye igitego igice cya mbere kigitangira. Ibyo byishimo ntibyamaze akanya kuko ku munota wa 18 w’igice cya mbere, Ndayishimiye Yussufu ‘Kabishi’yabonye ikarita y’umutuku kubera guterana inkokora.

 

Iyo karita ntiyaciye intege Kiyovu Sport ahubwo yakomeje gusatira maze ibona penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Murengezi Rodrigue. Iyo penaliti yatewe neza na Eric Serugaba.

 

Mu gice cya kabiri, n’ubwo Kiyovu yakinishaga abakinnyi bakeya ugereranyije na Nyanza, yakomeje gusatira iza kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nelly Mayanja.

 

Nyanza yanyujijemo nayo ibona igitego ariko ntacyo byahinduye ku mukino kuko warangiye Kiyovu ibatsinze ibitego bitatu kuri kimwe, itahukana ityo amanota atatu.

 

Mu kiganiro twagiranye na Kapiteni wa Kiyovu Sport Eric Serugaba nyuma y’uwo mukino, yadutangarije ko intsinzi yabo yabanejeje cyane kuko batsinze Nyanza mu buryo bugoranye cyane.

 

Serugaba yagize ati, “Kuba dukuye amanota atatu I Nyanza ni Imana yabikoze kuko Yussufu  yahawe ikariya y’umuhondo hakiri kare ku munota wa 18 w’umukino ariko twakomeje kwihagararaho tugerageza gukina umupira mwiza birangira tubonye intsinzi, biradushimishije cyane”.

 

Mbere y’uko uyu mukino uba, Kiyovu Sport yari imaze iminsi ikorera imyitozo ku kibuga cyitwa Malaria kiri mu Rugunga mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga cy’ibyatsi Nyanza ikiniraho, dore ko ubusanzwe Kiyovu ikorera imyitozo kuri Stade yo ku Mumena irimo ubwatsi bwa kijyambere (Pelouse Syntetique).

 

Nyuma yo gutsinda Nyanza Kiyovu Sport iracyari ku mwanya wa gatanu n’amanota 28 ikaba inganya amanota na rayon Sport uretse ko Rayon iza ku mwanya wa kane kuko izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu. Kiyovu na Rayon Sport zirarushwa amanota 7 na Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35.

 

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu, Nyanza ikomeje kugira ibyago bishobora gutuma isubira mu cyiciro cya kabiri kuko iri ku mwanya wa 12 n’amanota 13, ikaba ikurikiwe na Espoir iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 6 gusa.

 

Share Button