A A
RSS

Rwanda | Karongi: Akarere ka Karongi gakeneye ibibuga by imyidagaduro

Wed, Mar 21, 2012

Services

Mu Karere ka Karongi, imyidagaduro irangwa ahanini n’imikino (football, basketball, na volleyball) iboneka cyane cyane mu rubyiruko rwo mu mirenge n’urwo mu mashuri. Nubwo ariko iyo mikino yose iboneka mu Karere ka Karongi, haracyari ikibazo cy’uko akarere katagira stade ikinirwaho umupira w’amaguru. Ahoze ari Stade Gatwaro yari iherereye mu Murenge wa Bwishyura nayo ikaba yarasenywe kugira ngo hagurirwe ibitaro bikuru bya Kibuye. Usibye na stade ariko, nta n’ikipe y’umupira w’amaguru akarere kagira nyuma y’aho iyahoze yitwa Kibuye FC isenyutse (2010).

Ifoto Umugi wa Kibuye

Ifoto Umugi wa Kibuye

Nubwo ariko nta stade nini akarere ka Karongi gafite, buri murenge ufite nibura ikibuga kimwe cy’imyidagaduro, ibyo bigatuma mu mirenge hakunda kuba imikino ihuza cyane cyane urubyiruko cyane cyane muri week end.

Amarushanwa yo koga mu Kiyaga cya Kivu, gusiganwa ku maguru no ku magare nabyo biri mu bijya bisusurutsa abaturage ba Karongi, nubwo hagikenewe ingufu mu guteza imbere imyidagaduro nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi.

Nk’uko kandi bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’akarere ka Karongi http://www.karongi.gov.rw, mu gihe cya vuba, akarere karateganya kubaka stade nshya yo mu rwego rwo hejuru izubakwa mu Murenge wa Rubengera.

Ku bijyanye n’imyidagaduro ishingiye kuri muzika, muri Karongi ntiratera imbere cyane. Kugeza ubu kuri Hotel Golf Eden Rock ni ho honyine hari inzu babyiniramo muri wikendi, ariko hirya no hino mu tubari usangamo imiziki cyane cyane iya kera bakunze kwita Karahanyuze (harimo inyarwanda na rumba) zikundwa cyane n’abakunzi ba byeri, kuko ahanini usanga ari abantu bakuze, baba bibuka ibihe byiza byaranze amateka yabo n’ubwo n’urubyiruko narwa iyo rubashije gufata umwanya usanga rugera aho narwo rukayoboka uwo muziki wakahanyujije.

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Athletics cycling featured football Rwanda Rwanda Athletics Rwanda Athletism Rwanda Burera Rwanda champions Rwanda competition Rwanda Cycling Rwanda Cyclisme Rwanda Development Rwanda entertainment Rwanda FERWACY Rwanda Football Rwanda Games Rwanda Jeux Olympiques Rwanda Kigali Rwanda London 2012 Rwanda match Rwandan Rwanda Olympic Rwanda Olympics Rwanda preparation Rwanda Roland Garros 2012 Rwanda RPF Rwanda RRA Rwanda Rwanda Rwanda sport Rwanda sports Rwanda team Rwanda teams Rwanda Tennis Rwanda Tour de France 2012 Rwanda US Open 2012 Rwanda Volley Rwanda volleyball Rwanda Vuelta 2012 Rwanda Wimbledon 2012 Rwanda women Rwanda youth sport Tennis youth

Follow Us!

By PRIMEFREBTS free bets

Advertising

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend


Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Facebook