Rwanda : APR Volleyball yatangiye

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umukino wa Volleyball, ikipe ya APR yongeye kwitwara neza  itsinda imikino yose yakinnye kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.

Nubwo ikipe ya APR VC yatakaje bamwe mu bakinnyi bayo b’inkorokoro barimo Yakann, ntibyayibujije gutahukana intsinzi ku munsi wa mbere wa shampiona ya 2012.

Iyi mikino yo ku munsi wa mbere wa shampiona ya volleyball y’abagabo, yatangiriye mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (G.S.O.Butare).

Hahuriye amakipe atatu ariyo APR VC, GS Saint Joseph Kabgayi na GSO Butare). Ikipe ya APR VC ku ikubitiro yatsinze St Joseph amaseti atatu kuri imwe (3-1), yongera kandi gutsinda G.S.O.Butare amaseti atatu kuri imwe ( 3-1).

Undi mukino wahuje G.S.O. Butare na St Joseph ,urangira G.S.O.Butare itsinze amaseti atatu kuri imwe (3-1).

Umutoza wa APR VC, Muringe, avuga ko kubura Yakann bizatuma hazamuka abandi bakinnyi ariko yemeza ko yari umukinnyi w’ingenzi mu ikipe, akaba yaragiye hanze y’u Rwanda iby’ingenzi mu ikipe yarabikoze. Mu bakinnyi bashya bari muri APR VC, harimo Bosco Mutabazi wahoze mu ikipe ya kaminuza

NKUSI Leonard, umutoza wa G.S.O.BUTARE, avuga ko APR VC yabonye itamuteye ubwoba kuko yabonye iri ku rwego rumwe n’andi makipe yakiniye i Huye nubwo we ngo nta kizere cyo kwegukana yifitiye.

Umutoza wa St Joseph we ngo asanga APR VC yabarushije  uburambe gusa naho izindi mpande zose ni nk’izindi kipe.


Share Button