Volleyball

Umukinnyi ikina Volleyball mu ikipe ya Lycee de Nyanza no mu ikipe y’igihugu, Kwizera Pierre Marshall, nyuma yo kubona ikipe yitwa Al Milia azajya akinamo muri Algeria aratangaza ko yizeye ko nagerayo azitwara neza.

 Mu kiganiro twagiranye ari muriUgandaaho yagiye gushaka Visa, Marshall yadutangarije ko bitarenze icyi cyumweru azaba yayibonye ubundi agahita yarekeza muri iyo kipe ye nshya.

Marshall usanzwe ari umukinnyi ntasimburwa mu ikipe y’igihugu, avuga ko nagera muri iyo kipe, azitwara neza dore ko yamaze kwemeranywa nayo kuzasinya amasezerano y’umwaka umwe ashobora kuzongerwa.

Namara kubona Visa, Marshal azahita yerekeza muri Algeria, kuko ngo yamaze guhabwa uburenganzira na Lycee de Nyanza yakinagamo ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Nyuma yo kwitabira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’imikino nyafurika yabereye i Maputo muri Mozambique, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Volleyball babonye umwanya wo kwigaragaza ari nabyo byatumye amakipe yo mu bihugu by’abarabu akomeza kubakurikirana.

Marshall najya muri Algeria azasangayo abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda bagiye muri icyo gihugu umwaka ushize.

Hari Dusabimana Vincent na Yakan Guma Laurence bakina muri Etoile Sportive de Settif na Mukuzi Christophe ukina mu ikipe yitwa USM Blida ndetse hakaba hari n’amakuru tugishakisaha avuga ko na Ndamukunda Flavien yaba ari hafi kubasangayo.

 

 

 

Share Button